bemera kuko batinya gufungwa, wenda hakajyaho nk’itegeko rivugako utazitabira iyo mihango bazamwambura icyangombwa cy’idini ye cyitwa «ubuzima gatozi», ngo ni amashyirahamwe adaharanira inyungu? Narabihinduye ni : amashyirahamwe aharanira inyungu zabo bwite, ubutaha nibatisubiraho nzavuga ibindi. Nzi aho icyo gikorwa cyatangirira n’aho cyaherukira, byahera hahandi banga cyane :
• Abahutu kwihana itsembabwoko no kubabarira abatutsi.
• Abatutsi kubabarira no kwihanira abahutu ibyabo.
• Idini ryiyita Itorero kwihana ko ntacyo ryakoze (birakomeye kuko ngo barakoze cyane), kuva mbere ya 1994 na nyuma yaho.
Aha hari umuzi washoye cyane, Satani niwe ufite umutwe wawo ikuzimu. Haragomba izindi mbaraga zo kuwurandura udacitsemo kabiri, kuko ushobora no kuguduka maze ibya nyuma bikarusha ibya mbere kuba bibi. Kweza intebe z’ubuyobozi, twese nk’ igihugu kwihanira Imana, Kagame akambura u Rwanda Satani kuko rwatanzwe n’abamubanjirije nawe aje yongeraho ibye bifatanya n’ibyo yari asanze kumusama.
Twibuke ibyo nababwiye na wa munyekongo akaryungamo muri Full Gospel, maze mukabyirengagiza. Ariko muzi kwirengagiza ye! Muzageza hehe? Buri gihe ngo biba ari ibya wa musazi. Nyamara dukoze ibi bintu nta kiburamo twasugira tugasagamba, ububyutse bwaza, Umwana w’Imana agahabwa icyubahiro tumwumviye atacyihaye ku ngufu. Naho ubundi se twajya twajya duhora tumubeshyabeshya, mu buryarya, turenzaho, buri wese afite uko abyumva, twazahereza hehe? Kandi cyaba ari igikorwa cy’ubutwari cyo guca bugufi tukemera ubuyobozi bw’Imana gusa, maze Kagame agaha u Rwanda Yesu Kristo Umwami. Ninde wazongera kutuvuga se ko Imana ariyo yajya iturengera ikarwana n’abaturwanya. Ariko ubu turakirwanirira gusa nayo ikatwihorera kubera ibihe. Kandi tugomba no kwihitiramo. Hari ikindi : Imana izi cyane ukuntu Kagame yaruhijwe no gutaha (niwe ubizi). Imana nayo izi cyane ukuntu abatutsi batashye bayobowe na Kagame bagataha barwana. Benshi barapfuye, ndetse na Mose wabo «Rwigema» ntiyahageze ahubwo bahinjijwe na Yosuwa Kagame, umurwanyi kabuhariwe wabisigiwe, n’ubwo bavuga ngo ntiyarwanye, ngo azi kuneka gusa, ariko niwe wabacyuye, ntiwamukuramo.
Imana ibana nawe kuko ariwe wari warateguriwe icyo gikorwa (ntumbaze byinshi). Mbega umuruho! Ntaho byahuriye n’iby’abamubanjirije bose; yararushye aruhana n’izindi Nkotanyi zabyiyemeje. Ariko zimwe zaruhiye ubusa niko bigenda. Mu Rwanda, bararusiribanga bagasiribanga n’abatuye igihugu (Yesaya 18)
