438

Cyera iwacu twari dufite imbwa ebyiri : imwe yitwaga Barutumwanzi, indi ikitwa Baryanintuntu. Bisa na wawundi wavuze ngo «ngaye imbwa izansangayo» (mu kuzimu). Kandi ubundi ngo habaho imbwa eshatu : iya mbere ni: «ISABA UWO YIMYE», iya kabiri ni «IYIMA UWAYIHAYE», iya gatatu ni «ISANZWE IMOKA». 

Hashobora kuba hari n’ayandi moko y’imbwa, ariko ayo niyo narinzi. Ariko hari n’indi nihimbiye ariyo ya 4 : igambana cyangwa igateranya inshuti n’abavandimwe. Bivuga ngo kugirango ukomeze ube umugabo wemerwe nanjye nkwemere, ugomba gukora ibishoboka byose, ugakoresha ubwenge bwose ndetse na ICT bibaye ngombwa maze ntuzapfe. 

Kugeza ubu nta bushakashatsi bw’umwana w’umuntu bwari bwakuraho urupfu, ikoranabuhanga ntiryari ryahageza nta n’ubwo rizahageza, n’iryo mu Rwanda wapi. Yesu wenyine niwe warutsinze igihe yapfaga, agahambwa, akazuka. Erega iby’u Rwanda ni insobe! Ni ibikomere gusa kuko benshi ndabazi. N’abazungu bananiwe guhagarika ubukonje bukabije bw’iwabo. Abo muri Repubulika ya kabiri benshi muribo twari tuziranye, ntacyo bambeshya. Nasangiye nabo, twaraganiriye cyangwa imiryango yabo benshi bari inshuti zange, twagiranye ibihe byiza, menya byinshi. Lizinde we hari na dossier, itarimo ubugome cyangwa ubwicanyi, twakoranye ngitangira gukorera amafaranga. Uramenye ma! Na mbere yo gufatwa kwe saa sita y’uwo munsi yari yampaye igitabo cye yise : «LA DECOUVERTE DE KALINGA OU LA FIN D’UN MYTHE». Ariko Satani yarabisiribanze byose. Ngire nte se ko twajwemo. Iyo mvuga ibi numva agahinda ngatekereza urwo bapfuye, n’ukuntu abagihumeka, abakiriho ubu, badashaka kwihana, n’ukuntu buzuye urwango, nkumva ikintu. Umwe yigeze kumbwira tuvuye Kongo- Zayire atahutse, n’igihe nacyo cyanduhije cyane, maze arambwira ati «ushobora gukunda umuntu ukabura uko umukunda kubera ibyaha bye, kandi ushobora no kwanga umuntu ukabura uko umwanga kubera ineza akugiriye». Ibyo yarabivugiyeko batashye baziko Inyenzi zizabica nyuma ntibapfa, kandi harimo abari barishe abatutsi. 

Reka ngaruke kuri Kagame : Mose w’abatutsi b’impunzi, ariwe Rwigema, ni urugero kandi nciye bugufi, yapfuye vuba cyane bituma n’Abayisirayeli, Inkotanyi, narwo ni urugero kandi nciye bugufi, basubira inyuma bacika intege, ndetse na ba Aroni na ba Miriyamu nabo baguye mu butayu, maze Abayisirayeli basa n’abatsinzwe. Ariko byari mu mugambi w’Imana. 

Rwigema wari wanditsweho ubukenya ntiyari kubasha guhangana n’imizimu yo mu Rwanda y’intagondwa. Yari afite uko yari ateye bitari kumwemerera kubaho. Ngo yari umunyamahoro w’umunyampuhwe, yakundaga ibipara no kuganira. Akagira