igikundiro byahebuje. Bivuga ngo ntibyari gushoboka kwinjira muri uyu muriro wo kuyobora u Rwanda ngo awushobore. Kandi nabwiwe ko ngo yagiraga n’imbabazi nyinshi. Atandukanye cyane n’uwamusimbuye. Kagame ngo ntajya yishima na rimwe. Numviseko ngo Kagame yari yaragiye kwiga agaruka ikitaraganya ngo azageze ab’ubwoko bwe ahitwa «i Kanani y’amaraso», atangize umuhamagaro we, kandi batahe barwana inkundura. Bahindura za tactiques bakanyuzamo bakaba n’inyeshyamba, kandi badafite shinge na rugero. Ngo bamaraga igihe batarya kandi bagakomeza kurwana bakabyihanganira. Hari uwambwiye ngo indagara zari iz’abarwayi gusa. Abandi bizirikaga imigozi mu nda. Ariko kuberako isaha yabo yari igeze, byafashe imyaka 4 yose ngo bafate Kigali. Hari impamvu y’iyo myaka 4. Kagame ni umurwanyi kabuhariwe nka Yosuwa, ni urugero kandi nciye bugufi cyane kubagereranya. Nkurikije ibyo bamwe mu basirikare be bambwiye, ameze nkawe, nta kujenjeka, nta gusubira inyuma.
Ntabwoba yari afite, kuko yashakaga ubutegetsi, yarwananaga igikomere cy’ubuhunzi, bamuhunganye afite ngo imyaka 3. Yari afite kwiyemeza kurenze uko atekereza, ko agomba gukuraho ingoma y’abahutu byanze bikunze, kuko Habyarimana na bene wabo bamuryaga mu bwonko. Yakoreshaga ibishoboka byose biba munsi y’ijuru kugirango akureho Habyarimana n’abahutu muri rusange kuko nibo birukanye se mu gihugu. Bamwe banambwiyeko azi kuneka kurusha kurwana intambara. Ni uguhagarika izuba n’ukwezi intambara igakomeza kuko kurwana na Habyarimana icyo gihe ntibyari byoroshye. Imana niYo yagiye icogoza amaboko ye. Icyaboroheye cyane nuko Imana yari yamukuyeho amaboko mpaka bageze i Kigali. Imana yabikurikiraniraga hafi. Nkunda igisirikare cyo mu mubiri gishushanya icy’Umwuka, cyangwa se icyo mu Mwuka gishushanya icyo mu mubiri. Nabanye nabo nziho duke, kandi ntitubipfe, gishushanya icyo mu mubiri neza. Umva neza, hamwe. n’ibyago byose baboneye mu butayu bwo mu rugano, barabizi Imana ibaha igihugu baririye, barwaniye, bavunikiye bitangiye bahara amagara yabo, benshi muribo bahasiga ubuzima. Abasore b’ibikenya batorotse amashuri muri za Universites ngo baje kurwana ngo batahe. Maze ngo abana b’abatutsi b’abatesi hafi ya bose barahasigara. Ndetse ngo no hagati yabo ku rugamba hari abo bikizaga babakubise udufuni, barambwiye ngo babakubitaga udufuni.
Ariko Mana yanjye we! Iyo ngeze aha ndatomboka mujye munyihanganira ndabasabye. Hari uwaturutse Kongo wambwiye ngo abonye uko bagiraga abandi cyane cyane abize, babakubita udufuni, yigaragaje nk’utazi gusoma no kwandika kandi yari yarize. Byageze aho bananirwa gukora ako kazi yari yarigiye, bose byabananiye aritanga ati nyamara nzi kubikora; bati reka reka. Wowe utazi gusoma no kwandika. Maze abikoze baratangara. Impamvu batamwishe ahari n’uko basanze bamukeneye muri icyo gihe kubera
