nk’abasinziriye. Imana irashaka guca amoko burundu : bambwiyeko bidashoboka. Imana irashaka kweza Itorero ikavanaho akaduruvayo : bambwiyeko bidashoboka. Imana igiye gutandukanya idini n’Itorero: bambwiyeko bidashoboka.
Ipfundo ry’ubu butumwa:
• Imana irashaka kugarurira uwiyita Umunyarwanda icyubahiro. Aha rero bahita baseka bishima bakavuga igifaransa cyangwa icyongereza bitewe n’aho babaye. Wababwira ko izakimuha ari uko yayishubije icyayo, bagasuhererwa kuko bisaba guca bugufi. Kandi uwiyita Umunyarwanda abizira kubi kuko akunda icyubahiro akanga agasuzuguro; nicyo yagiye azira.
• Imana irashakako abahutu bihana. Bati ntibishoboka n’abatutsi baradutsembye. Ubwo ngo baratsinze. Iti abatutsi mubabarire. Bati ntibishoboka twarababajwe cyane, tuzahora twibuka iteka ryose. Iti Itorero mwihane, bati turera de de de, dufite n’ibikorwa by’amajyambere. Iti mwambure Satani igihugu. Bati ibyo ni ibya wa musazi wavangiwe, yarahahamutse akenshi aba abiterwa ahari n’inzara, uwamuha ibyo arya yaceceka. Maze babimpa nkabyanga kuko Yesu aba yambwiyeko azanyihera ibye bidafite inkurikizi mbi bitarimo amanyanga.
Yesu yarambwiye ngo ndamenye sinzamugambanire ngo mere nka babandi bamira bakamira umuriro, bakanga no gucira ngo badacira akaryoshye. Kandi ngo «akaryoshye gasenyera imbwa». Ariko nyamwanga kumva ntiyanze no kubona, kandi ngo agatinze katazahera ni amenyo ya ruguru. Nsoza iki gice, ndagirango mbwire abasomyi ko kuberako turimo kwitegura ububyutse, tugomba kwemerera Imana ko twabyishe ndetse kugirango igire icyo idutunganiriza iradusaba guca bugufi cyane.
Imana iravuga iti niba abahutu mukeneye kubabarirwa mwemereko mwese muri Interahamwe kuko itsembabwoko ni rusange, ryakozwe mu izina ry’abahutu, mu izina ry’Interahamwe, mu izina rya EX-FAR, mu izina ry’amashyaka y’abahutu icyo gihe. Biriya byose byagiye bikoreshwa mu itsembabwoko, nanone Imana irashakako bikoreshwa mu kwihana, byongere kwambarwa, niko ikora ayo ni amahame yayo. Iti nimwibumbire mu «buterahamwe» bwakoze ishyano mwihane mbababarire. Bati oya ahubwo hari abahishe abatutsi mu itsembabwoko. Nanjye narabahishe ariko nta mudari wabyo nshaka, kuko niba mwari muzi uko kwirata uko kumeze imbere y’Imana ntimwakongeye kwirata ibyo bintu. Abahutu bagatinyuka bakavugako ngo bagize umumaro ngo iyo batahaba nta mututsi wari gusigara. None se abasigaye bose bahishwe n’abahutu? Buri muhutu wese aceceke kubera iryo jambo kandi yihane kugirango Imana isibe ayo magambo muhora murata mumaze guhaga,
