kandi abacitse ku icumu mwasize iheruheru harimo abicira isazi mu maso. Ntasoni kwirata guhisha abatutsi. Se kuki bo batari bafite uburenganzira bwo kubaho? Kuki se twe twari tubufite? Subiza!
Ese bo bakoze iki cyatuma twakwirata ineza twabagiriye? Ngo yo kubahisha da! Ibyo murumva muzabivamo? Bifite ubuhe bwenge n’ubuhanga? Mwitonde mwa bahutu mwe ntimugire n’icyo murenza ku itsembabwoko bishaka nko kugabanya imbaraga zaryo no gushakisha icyatwikira ririya shyano. Uri nde wowe wakwirata ngo ugende wemye ngo wahishe umututsi ubwo ngo ubaye umwere? Ngaho seruka bakurebe, wisobanure bagushime, ubeshye baguhembe. Wigire nyoni nyinshi, uhindagure ibikurimo, uyoberwe icyo ufata n’icyo ureka. Murashaka iki? Muzabanze mubare ibiro by’itsembwoko nimurangiza mubone kuvuga ibyo muzi. Sinkeneye umuntu mpangana nawe, ahubwo nkeneye ushaka kumenya kuko hari ibyo murusha, narabihamagariwe. Ntabwo mvunda. Sinzi n’abavuze ngo iyo abahutu badahisha abatutsi nta mututsi wari gusigara, ngo ntawari gucika ku icumu. Sinshaka kumva iryo jambo kuko Imana iba yarakoresheje uburyo bwinshi ifite bagacika ku icumu, ifite inzira zirenga igihumbi. Ntabwo abariho ari ukuberako abahutu babahishe, ukomeze ubisubiremo bikwinjire mu mutwe. Ahubwo Imana itubabarire cyane. Kuko yashoboraga no gukoresha inyamaswa cyangwa amabuye n’ibindi.
Niba abavuga batyo bahishurirwaga uko Imana ibona itsembabwoko, bahonga ntibakongera gukopfora. Isoni zababumba wa mugani wa mwene wabo umwe. Ariko mu izina rya Yesu icyo cyirato nikiveho. Nongeye gusubira muri aya magambo adashimisha benshi ngo buri muhutu wese niba ashaka imbabazi, arabanza yemereko itsembabwoko ryabaye kandi ko nawe yabigize mo uruhare, ko ari Interahamwe, kuko igitabo cya Obadiya umurongo wa 10-16 ntaho wawuhungira. Rero nk’uko bivuga ko «wari umwe nabo, wo muribo». Tangira wambare ubuterahamwe ubone gusaba imbabazi kuko itsembabwoko ni RUSANGE kuri buri muhutu wese.
Hari uwambwiye hamwe muri Gacaca ngo bahamagaye umusore umwe utari uhari mu jenoside kuko yigaga mu Budage icyo gihe. Noneho kuko baba barabigishije ko nta muhutu uhakana ko ntabyo yakoze, ko aba apfobeje itsembabwoko, uwo ntiyari mu Rwanda yaje muri 1996 yaragiye muri 1992. Maze yitaba Gacaca. Bati tubwire iby’urupfu rwa kanaka… ati icyo nzi nahagaze ho, uwo mugoroba nareberaga mu kadirishya ko mu rugo, maze mbona abantu bahitaga ntamenye neza bashobora kuba bari Interahamwe. Kandi yahindaga umushyitsi.
Ko atari ahari bigaragara; yabeshyeye iki? Yahindiraga iki umushyitsi? Abazi kubisobanura nibo nshaka ko bansobanurira iby’iri hurizo. Si ibyo gusa kandi, kuko hari n’aho bagiye bafunga abana kuko ba se batakiriho, cyangwa se barahunze, cyangwa
