445

Ubwiyunge bwa Komisiyo burabinutsa kuko iyo bashyizeho morali mu ngando bakabyina wagirango ni bazima, naho birarushaho kunuka. Gacaca irabinutsa, abazungu bakabinutsa cyane doreko bo baba bakoze no mu mifuka bakanavugiriza kuko nibo bafite RUKURUZI yitwa amafaranga. N’abandi ngo babiriramo cyane ngo birarika, niyo mpamvu bidakorwaho. Maze buri wese akaba agomba guceceka, ariko Yesu ntashobora guceceka. 

Hari urugero rugendana na système, imikorere iriho muri ibi bihe bya nyuma. Satani niwe ufite volant, we gahunda ye ni ukubabaza umwana w’umuntu Imana yiremeye mu ishusho yayo ngo ayiheshe icyubahiro akazanamurimbura, no kuburizamo umugambi w’Imana ku Rwanda. Muri iyo gahunda ye rero agira abakozi b’ingeri zose, cyane akunda gukoresha abize cyane baminuje, abize gahoro, cyangwa abatagira na mba. Noneho muri iki gihe yafashe isi yose ngo ayiyobore, akorera cyane mu bihugu. Ntiwikange no mu madini yiyita Itorero arimo ndetse cyane. 

Ariko ikimbabaza kigendanye n’iyo mikorere ye, hari urugero rumwe natanga ngo mubyumve neza kandi ruterekeranye n’abahutu n’abatutsi. Ni ururebana n’icyorezo cya Sida. Iyo bikanze ko hari umuti waba wabonetse, aho gushima Imana barahahamuka kuko amafaranga ashorwamo ari menshi cyane akijije benshi. Ubwo se murumva isi itagiye kurangira? Ni kimwe n’ibi by’abahutu n’abatutsi rero cyangwa ibyo kuboneza imbyaro. Nabyo birimo amafaranga bamwe bahitamo ko imbaga yashiraho maze bo bakamira uwo muriro. Bafite izina biharira bitwa ryanteye igikomere, ngo ni ba «BAILLEURS DE FONDS». Ibyo naboneye mu Rwanda ni agahomamunwa, ugasanga baracicikana ngo bailleur yaje, akabambura uburenganzira bwabo maze akanabategeka uko bagomba gukora. Bazarya umuriro kugeza ryari ko ari ukurya ibikomere n’amaraso y’abapfakazi n’imfubyi, kandi aba bombi batera umwaku buri wese ubahemukiye. 

Itsembabwoko ryakozwe n’abahutu, Imana iti nimwihane mbababarire nkize n’igihugu; bati oya ahubwo n’abatutsi bihane, bati kandi abazungu baradushyikiye. Erega umuzungu umwe yigeze kwiriza ngo naratukanye ngo navugiye muri gereza ngo abahutu bose ni Interahamwe. Andwaye inzika ariko ntacyo azantwara kuko ndi mu kazi kanjye kandi sindya iwe, sinzi n’ibyamubayeho agomba kuba yarasubiye n’iwabo, kuko yarambabaje cyane, maze dossier nyereka Yesu kandi mbabaye twaranatonganye maze nawe uti iki. Natonganye n’umuzungu ntabwo nishe umuzungu, sindi Rukara rwa Bishingwe. Nzakomeza kubivugaho byinshi. Iyo mbivuze usanga buri wese akutse umutima, bamwe twaba turi twenyine bati nibyo, rwose ariko… wowe ubivuga byambaye ubusa cyane. Uranyumvira? Kuberako ngo politiki hari ibyo itemera kandi bifite umumaro kubera umuzungu w’umupagani buri gihe Satani akoresha ngo tumere nabi. Leta itinya aba bailleurs n’amadini, ariko Perezida we aragerageza