cyose abahutu batazemera ko batsinzwe, kuko gutsindwa ko baratsinzwe, ariko bitandukanye no kubyemera. Nibaramuka batabyemeye, bazatera umwaku ibikorwa by’amajyambere, ndetse bishobora no gukurura izindi ntambara ntazi uko bizagenda. Bivuga ngo koko bya bindi bifuje byo guhanirwa hamwe n’abatutsi bizabasohoraho.
Ariko ni ngombwa ko twemera twese tuti «twarabyishe Imana idukuraho amaboko, FPR iradutsinda, baba n’abana beza baduha akazi, ntibanatwica twese, wenda kubera impamvu za politiki, ariko igikuru n’uko Imana yakinze ukuboko none turabyakiriye, twiyemeje kubana nabo, tugatahiriza umugozi umwe mu gihugu cyacu». Umunsi babyemeye, niho nzemerako gukira kw’igihugu kuri mu nzira. Abafite umutwaro w’igihugu niba abandi babumviraga ntibabapinge byarangira kandi neza. Ariko harimo agahimano kanini kubera ikibazo cy’amoko kikiri insobe muri iki gihugu.
Ariko n’abatutsi nabo batwiyemeraho bikabije. Niyo mpamvu mvuga nti : «Nta bisusa nta mboga, nta Lunari nta Loni». Wenda haramutse haje umunyamahanga afite amafaranga ariko menshi cyane ku buryo yayagabanya abashinzwe kurundanya abantu, abahutu abatutsi ku buryo igihugu cyose agiha amafaranga akabategeka ibyo bakora. Na Leta ikabijyamo kugirango ibacungire umutekano. Ahari bakwemera kubera agafaranga. Ariko byavamo zero kuberako nta mutwaro wabyo baba bafite nk’uko byagiye bikunda kugenda, kuko buri wese afite gahunda ye. Ntabwo tumeze nk’ayandi mahanga.
Ndasoza nsaba inzego z’Amadini yiyita Itorero, n’inzego z’igihugu, kugira icyo zikora cyane cyane, ni ukuvuga abagize Alliance Evangélique, abagize CPR, abagize FOBACOR (Ihuriro ry’Amatorero yavutse ubwa kabiri), n’ibindi byadutse ntazi amazina. Inzaduka zose n’abatariyandikisha mwese murakenewe, na Gatulika simbasiga kuko muribo harimo abahishurirwa iby’ibihe buzura n’Umwuka Muziranenge. Ariko ADEPR niyo itungwa agatoki cyane. Cyo nimuze dutabare iki gihugu cy’u Rwanda mwa bakozi bitwa ab’Imana mwe! Kandi ni mwanga, mu mateka y’isi n’ijuru muzagawa kuba mutaragize icyo mukorera bene wanyu, abenegihugu, mu gihe cyanyu aricyo gihe gisa n’iki. Njyewe umusanzu wanjye ndawutanze, kandi uko u Rwanda ruzabaho niba Yesu ataragaruka na nyuma yaho abazasigara bagaragurwa na Antikristo, na nyuma yaho igihe Yesu Kristo azacira amateka, bizakomeze kwibukwa kuko no mu ijuru bizaba biriyo muri cya gitabo cy’urwibutso. Ibindi bisobanuro murabisanga inyuma : komeza usome. Imana ihe abahutu umutima wo kwihana no kubabarira. Yongere ihe abatutsi umutima wo kwihana no kubabarira. Imana ihe abatwa umutima wo kuyimenya no kubabarira aya moko yombi, ibahe agaciro bavukijwe n’aya moko yombi kuva babaho.
