453

gufungwa n’ibindi. Niba wowe utarabihaga ushaka izindi nyongezo bizakubeho wenyine ariko jye ndarushye, kandi hari na benshi turuhanye, kandi Imana yaratubonye ko tunaniwe. Abo turuhanye tubibwire abandi barushye ariko batari bamenya ko barushye. 

Ngaho nimuze abo dufatanije kubihaga muze duce bugufi. Kugeza igihe Imana izatubwirirako buri munyarwanda azajya azira ibyaha bye. Idukureho rusange yo kujya buri gihe hari abafatanya na ba nyamwangakumva. Ntegereje iryo jambo ryayo, kandi sindaryumva kugeza ubu. Ndagira ngo mbwire uwo ariwe wese wumva ashaka ubutegetsi ko ntabwo azabona, kuko uzubaha Imana niwe izabuha. Yesu akeneye kuyobora u Rwanda cyane. 

Uzamwubaha niwe azubaha. Kuko niba abahutu bashaka gutegeka nka mbere barambabaje cyane kuko nibyo dusabwa twanze kubikora maze ngo Imana itwihere ipeti ry’ubutegetsi? Mbese twongere twikorere irindi tsembabwoko duhore muri urwo kandi Yesu agiye kugaruka. Kandi mbere akaba ari bubanze gusura u Rwanda. Imyuka ya jenoside ntaho yagiye, iracyari maso nk’indagara, kuko niyo myuka ikizerera, turacyari mu bihano by’indengakamere. Udashinga ntabyina. Ni kimwe na cya gihe abatutsi bari mu mahanga, bari bakiri mu bihano. Igihe cyose bagerageje (Inyenzi za mbere) byaranze kuko isaha y’Imana yari itaragera, bari batararangiza ibihano, kandi n’ibyaha byacu byari bitaruzura neza. Ntabwo u Rwanda ari ubukiniro. Ubutegetsi buriho burasabwa kubaha Imana nyabyo, kandi bigakorwa bivuye ku mutima, bikaba no ku mugaragaro. Twe kwibeshya ko tuzabaho mu Rwanda tutimitse Yesu ngo abe Umwami w’abami mu Rwanda. Ndamenyesha abiyita Abanyarwanda bose ko nta tsembabwoko rizongera kubaho kuko buri bwoko bwumvise uko bubaye. Ahubwo «Imana izabumbira hamwe aya moko yombi «hutu-tutsi» mu bugome, kugirango ibone uko iyababarira yose» (Abaroma 11:32). Ahubwo ikizaba nitutihana ngo tubabarire, izatubumbira hamwe twese mu bugome bwacu (Abaroma 11:32) iduhane by’intangarugero. Nk’uko isi nanone yabirebye ku mugaragaro nanone izongera ibibone biyitungure inabirebere ku mugaragaro, nyuma Imana ice amazimwe y’amoko mu mitima kuko twanze kuyakuramo ku neza izayikuriramo ku ngufu. 

Kandi irakora vuba, iratanguranwa n’ibihe yagennye, kuko ntijya yivuguruza, kandi Yesu agiye kugaruka. Inama nagira abariho ubu, ni ukumwumvira bakamwimika hakiri kare, maze akaduha amahoro arambye n’umugisha utagabanije. Kuberako kamere-muntu ikunda ibinyoma rero muramenye mwa bayobozi mwe hatazagira ubabeshya ngo ni amahoro nk’uko ubushize hari abapfumu batubeshyeko tuzatsinda Inyenzi, natwe tukabyemera. Muramenye batabaroha nk’uko baturoshye ubushize tukanga kumvira Imana twirata amaboko yadupfiriye ubusa ku mugaragaro. Muramenye mwa bategetsi mwe ba NYAMWISHAKIRANDAMU, aribo nise ba BWOBA,