455

udashaka guhangana ahubwo ushaka ubwiyunge nyakuri bubyarwa no kwihana no kubabarira, n’ibyabaye akabisabira imbabazi, uwo aho ari hose turi kumwe kandi Imana iri kumwe natwe. Ndamusaba gutanga umusanzu wo kumfasha kugira ngo dushyire ibintu mu bikorwa bive mu magambo. Abategetsi cyane cyane mwikiranure n’Imana ikibabaraho itsembabwoko kuko ibigendana n’ubwoba ngo bw’imitekano yabo nta kintu bivuze kuko utanabigiyemo, utanabikoze wazapfa kandi ugapfa na nabi urimbutse. N’aho uri uradagadwa ntacyo bikunguye kuko wapfuye uhagaze. Ntuzi icyo Imana yakurindirije kugeza ubu. Ese ubundi kuki uriho? Ntuzi impamvu uri muri uwo mwanya kandi hari abatarakoze jenoside b’abashomeri bicira isazi mu jisho. Hari urupfu rwitwa «gupfa uhagaze» nirwo Imana ishaka kudukiza ariko twaranze. Ukuri kurakiza, «Ukuri nyakuri kwa Yesu», apana biriya bibeshyabeshya, bivuga 2 kandi ari 3 kandi ugashaka kwemeza abandi ko ari 3, ukanabahatira gusubiramo ko ari 3. Dukeneye Imana ikiza ntidukeneye impaka z’izima. Nimuze duhamye ukuri kwa Yesu Kristo, maze tubeho. 

IBINDI USHOBORA KUBA UTARI UZI 

Abatutsi baramaranye bapfa ubutegetsi ku Rucunshu : reba amateka kandi ni ngombwa ko uyamenya. Icyo gihe byabaye birebire hagati y’abanyiginya n’abega, iyo myuka na n’ubu iracyazerera ishaka uwo yafata, ihora icungana (ni imyuka) iri maso nk’indagara. Hagati y’abo batutsi harimo inzigo y’amaraso n’ubwiyahuzi bwo kwa Rutarindwa. Icyo gihe menya ko nta muhutu wari urimo, bari abatutsi gusa hagati yabo bapfa ubwami, intebe, inka, n’imigati, icyo gihe yari imitsima y’amasaka yitwaga «Rukacarara». Bapfaga n’ibyubahiro byo kwanga agasuzuguro ko guta ishema kandi bari imfura. 

Byabaye ku mugaragaro ubundi baricanaga ariko mu mayeri ya gipfura, cyane iyo umwami yajyaga kwima, cyangwa iyo yamaraga gutanga. Ariko noneho byabaye ku mugaragaro bose barabimenya. Ubwo biba bibaye incuro ya mbere ku batutsi hagati yabo, Satani ararega Imana irandika yakira n’ikirego ngo abatutsi incuro ya mbere bicanye ku mugaragaro. Mbere ntabwo nacukumbuye niba uzi n’ahandi bicanye uzanyunganire. 

Abahutu baramaranye muri za 1973 kugeza 1980 kugeza igihe abakiga bumvishirije abanyenduga maze abize b’abanyenduga barahashirira hagenderamo na Kayibanda wari shefu icyo gihe. Haruguru gato mu idosiye y’abatutsi bo byabaye agahomamunwa. Kwa Rutarindwa bitwikiye mu nzu ariko naba nabyo ni ubutwari bwo kwanga agasuzuguro buhanitse bwo kwa Satani. Kwitwikira mu nzu wanga kuzaseba nyuma, ukiyemeza kwiyahura. 

Abakiga bo bakunda kubaho ntabwo bakwitwikira mu nzu. Mu kwica abanyenduga bakoresheje ubundi bwenge bw’ubugome burenze uko