457

ahandi (ujye wirinda kumbaza byinshi kuko ntitwiganye byakumerera nabi). 

Aha biragarazako Satani ntacyo atinya cyane iyo birebana n’ubutegetsi akunda gukinira muri icyo kibuga kimugwa neza kuko arahatsindira. 

MENYA N’IBI : 

• Umututsi yarahanwe by’intangarugero nawe arabizi 

• Umuhutu arimo guhanwa by’intangarugero nawe arabizi

• Umunyenduga yarahanwe by’intangarugero nawe arabizi –

• Umukiga arahanwa by’intangarugero nawe arabizi (Ruhengeri, Gisenyi, Byumba, amajaruguru). 

Iby’abana b’abantu bishyiriyeho Imana irabyubaha, nibyo biducira urubanza, niyo mpamvu Itubwira iti : Nshyize urupfu n’ubuzima, umugisha n’umuvumo none nawe uhitemo. Maze umuntu agahitamo icyo ashaka. Icyo gihe nta mahane mutera kuko ni uguhitamo. Abatwa bo bazagirirwa ubuntu gusa bakizwe kandi turasabwa kubakunda ariko nabo babanje kwikunda kuko nabo Imana izabakoresha cyane. 

Iyi ncuro turimo ni incuro mbi cyane. Turimo gukata ikoni mbona rinteye ubwoba. Umuhutu arimo guhanwa cyane kuberako yanga kwihana icyaha gikomeye cy’itsembabwoko, no gukomeza gushaka kwica umututsi. Imivumo y’itsembabwoko iteye ubwoba n’ingaruka zaryo ntizoroshye… nawe uzi aho zikugejeje. Dore uko bimeze : turamutse duciye bugufi tukihana twemeyeko turi Interahamwe, byakora cyane kuko icyaha kiri ku bwoko ntabwo ari gatozi nk’uko amategeko y’igihugu abivuga. 

Imivumo yose yatugezeho, itugeraho kandi izakomeza no kutugeraho «directement ou indirectement». Nawe bihindure mu kinyarwanda bimeze nka (OBADIYA 10-16). Umututsi ntasinzire ngo ntibimureba kuko ikizaba ku muhutu ntikizamusiga, icyo gihe IBIKUNDANYE BIZAJYANA, n’IBYANGANYE BIKAZABA UKO. 

Umututsi yarahunze cyane. Umuhutu we na n’ubu aracyahunga cyane. Ariko n’umututsi ndabona nawe anyuzamo «agasimbuka» agahunga atari ukuberako akekwaho jenoside. Ahubwo ni inzangano z’amashyari hagati yabo, kandi nabo bangana nabi, bose banga agasuzuguro. Uwiyita Umunyarwanda yarahunze muri rusange. Abatutsi barafunzwe. Abahutu barafunzwe na n’ubu, ariko n’abatutsi ndabona banyuzamo bagafungwaho. Abahutu barapfuye cyane. Abatutsi bo baratsembwe cyane. Buri bwoko bwagiye bugerwaho n’ibyo bwagiriye ubundi uretse itsembabwoko ryakorewe abatutsi.