Kuko ujya kwinyagambura ati wapfa itsembabwoko. Ba ucecetse se nyine barakuzi. Abahutu b’abategetsi barasabwa kwihana, abari mu butegetsi bw’amadini n’abayoboke babo b’abahutu, abari mu butegetsi bw’igihugu nabo bayoboye b’abahutu ibyo nibiba bizafungurira benshi inzira n’abandi bihane kuko bariya nibo babyishe. Kugeza ubu haracyari umuzi washoye w’isoni n’uburakari n’ikimwaro kandi nta kindi kibimara cyeretse kwihana.
Kwihana ni uguhindukira, tukiha ibihano. Kandi mumenye ko mba mbivugana urukundo si ukubanga nk’uko muvuga. Kandi sinariye amafaranga y’abatutsi nk’uko muvuga. Byarantangaje kubona bene wacu bavugako ngo nariye amafaranga y’abatutsi ngo njye ngenda mvugako abahutu bakoze itsembabwoko ngo bihane. Nawe unyumvire koko. Niba abatutsi aribo bampongera ngo mbwire bene wacu bihane babeho, ubu se noneho mvuge iki? Wa mugani wa Yesu rero : Ubwami bw’Imana bubaguye gitumo. Byaba bibaye ubwa mbere mu mateka y’isi abacitse ku icumu ry’itsembabwoko basabira ababatsembye ubuzima buzira umuze, n’ubuhoraho bo biyirengagije. Bakagerekaho kugurira abazababwiriza ngo bihane. Nanone nkavuga nti biratangaje, abatutsi baba ari abana beza bitavugwa ndetse baba babaye aba mbere ku isi niba bashobora gukunda inyoko-hutu kugera hariya n’ibyo yabakoreye. Ahubwo abavuga ibyo si bazima mu mitwe, bahahamuwe n’ubugome. Reka nze nanjye mbite abasazi maze ndebe. Ni nka cya gihe abafarisayo byabayobeye Yesu arimo kubakorana ibitangaza bati ni Bezeburi umukuru w’abadayimoni umuha ububasha. Ahita abasubiza (ndamukunda cyane), ati «Ubwami iyo bwigabanije buba bugiye kuvaho; nonese niba Satani ari we umpa ububasha bwo kwirukana Satani, ubwo muri bazima? Murumva bitabacikiye hejuru?»
Abafarisayo ni kimwe n’abahutu n’abatutsi b’ibisambo. Bene ibyo ni ukubura icyo umuntu avuga, agapfa kuvugaguzwa. Ukanegura n’inka ngo dore igicebe cyayo kubera kumwara. Nangaga kumwara, maze Imana yemerako mwara mu buryo bunyuranye, Irangije inyigisha igituma umuntu atamwara iti ujye uvugisha ukuri muri byose ntuzamwara na rimwe, kandi nakuremanye iyo mpano, ntacyo bazagutwara kuko ndi kumwe nawe, babwire, kuko nta muhanuzi upfa gupfa. Nyuma byaranyoroheye cyane, sinziko n’aka kazi nari kuzagashobora.
Nongere mbisubiremo kuko nari nabivuze, impunzi zigomba gutaha nta mpunzi Imana ishaka hanze abo bose irashaka ko bataha, ku neza cyangwa ku nabi. Nibamara kugera mu gihugu ntihagire igikorwa ngo bacogoze uburakari bw’Imana, bose bazanywera ku gikombe cy’umujinya wayo rero, wabyanga wabyemera uzawunywa waba uzi kurasa cyangwa utabizi, cyangwa warize ICT. Idini ryiyita Itorero rigomba kugira uruhare rugaragara mu BWIYUNGE NYAKURI, muri gacaca rigomba kugira uruhare mu kweza igihugu no gucyura impunzi apana kujya buri gihe mu byo Leta yikoreye. Hagomba
