461

imbaraga zo kwatura ibyaha by’itsembabwoko ku mugaragaro, mbabajwe cyane n’ibyo twakoze nk’ubwoko bw’abahutu. Niba warishe wivuge usaba imbabazi ku mugaragaro niba utarishe uri muri Rusange nawe saba imbabazi ku mugaragaro. Ubwoko bwacu twakoze amahano atarigeze abaho mu isi, nicyo cyatumye udusandazaho umuvumo, kuko nta handi higeze gukorwa nk’ibyo twakoreye abatutsi. None Mana yanjye nk’umuhutu w’ubwo bwoko, ndagusaba imbabazi ngo ugenderere imitima yacu kugirango tubashe guha agaciro itsemababwoko, turibone nk’uko uribona. 

Kandi nk’uko wavuze mu Balewi 26:14-45 ko nitutihana iriya mivumo yose izatuzaho n’urubyaro rwacu, ariko kandi wanavuzeko ngo nituvuga gukiranirwa kwacu n’ukwa ba sekuruza bacu niko bicumuro twagucumuyeho tukemera yuko kunyuranya nawe kwacu ariko kwatumye nawe unyuranya natwe; ko icyo gihe imitima yacu yanduye nk’imibiri itakebwe niyicisha bugufi, tukemeresha imitima ikunze ibihano byazanywe no gukiranirwa kwacu, ngo nawe nibwo uzibuka ukatubabarira.  donormyl commander

None Mana yacu, ku bwacu nk’abahutu twese ni isoni n’ikimwaro, nyamara kugeza ubu ntabwo twakwinginze ngo utugirire imbabazi, ndetse ntitwaretse gukiranirwa kwacu ngo tumenye ukuri. N’ubwo waduhaye gutegeka incuro ebyiri zose imyaka irenga 30 yose ntabwo twigeze dushimwa nawe, nta n’ubwo twigeze tunamenya ko wari udufite ho umugambi, ahubwo twakomeje gukora ibyangwa nawe gusa. 

Mana ndakwinginze ku bwo gukiranuka kwawe kose, uburakari bwawe bw’inkazi buve ku bwoko bw’abahutu kuko twahindutse igisuzuguriro bikabije ku bw’icyaha cy’itsembabwoko n’ibindi byaha bikomeye twakoze, n’ibya ba sogokuruza na ba data. Nuko none Mana yacu umva gusenga kwanjye no kwinginga kwanjye udukize imivumo igendana n’itsembabwoko. 

Twishingikirije ku maboko yacu n’ubwinshi bwacu byose bidupfira ubusa, none dutabare, hwejesha amaso yawe urebe, utege ugutwi kwawe wumve, ibyacu byaracitse twahindutse ibivume, twamennye amaraso atariho urubanza. None tubabarire uko imbabazi zawe zingana, ugire icyo ukora. 

Twatsinzwe n’imanza nyinshi zarundanijwe zikagera imbere yawe, none twagiweho n’urubanza rurusha izindi gukomera arirwo tsembabwoko. Kandi niyo mpamvu twabaye uko tumeze uku, tugahunga, tukicwa n’inkota, n’ibyorezo, benshi akaba ari imbohe, tugakorwa n’isoni nk’uko bimeze ubu. Ariko n’ubwo bimeze bityo, werekanye imbabazi zawe, udusigariza igice cy’abarokotse ngo tugucire bugufi.