462

Dukuremo imitima y’amabuye udushyiremo imitima yoroshye kugirango tubashe kukwihanaho uko bikwiriye, twihanire na bene Data b’abatutsi, kuko kugeza ubu bagifite intimba z’ababo twamaze, bakaba bakomeje kubabazwa n’ibyo twabakoreye. Twabihinduye nk’aho ntacyabaye. 

Mana tubabarire iki gihe cyose gishize nta gikozwe kubera kutagonda kwacu, bikaba byarabaye intandaro yo kongererwa ibihano, tubabarire k’ubw’umututsi na n’ubu watwihanganiye, tubabarire ku bw’abahutu bari mu buyobozi kandi cyera bo tutarabashyiragamo, tubabarire ku bw’izo mfubyi no ku bw’abo bapfakazi; tubabarire cyane kubona na n’ubu harabuze abayobozi bihana. Tubabarire twiyemeje kubikora twebwe «nanjye ndimo uvuge izina ryawe». 

Turihana ku batutsi bose twiciye abantu ntacyo badutwaye na n’ubu tukaba tugikomeje kubica, kubahiga no kubanga

Abatutsi turabasaba imbabazi, bumve guca bugufi kwacu kwa buri wese w’umuhutu ufite umutima wo guca bugufi, mutubabarire icyaha cyacu gikomeye cy’itsembabwoko twabakoreye. Ntimutuzize bene wacu b’intagondwa bakomeje ubugome bwabo. 

Mana urakoze ko wumvise kwihana kwacu twihaniye abatutsi nawe ubwawe. Buri mututsi wese aho ari atubabarire kugirango dukurweho imivumo yatuvuzweho, turasaba abacitse ku icumu b’abatutsi imbabazi kubyo twabakoreye byose mutubabarire mu izina rya Yesu. Murakoze ku bw’imbabazi muduhaye natwe turazakiriye. Amen! 

• Niba warakijijwe uri umututsi w’umwinginzi mu izina ry’abatutsi bose hamwe n’abavuye hanze, subira muri iri sengesho. Narihawe n’umututsi wacitse ku icumu ry’itsembabwoko, yababariye abahutu, twaraganiriye cyane, ni inshuti yanjye. 

«Mana Data, maze kumva ubutumwa bwawe n’uko Satani yagenje bene Data b’abahutu, none nciye bugufi imbere yawe nk’umututsi natura ibyaha byanjye n’ibya ba sogokuruza na ba sogokuru. Ni koko twagucumuyeho, wahaye ba sogokuruza ubwami ntibakubaha, ahubwo bariyobagiza bakora ibyangwa nawe, ndetse twakoze ibyaha bikomeye byazaniye umuvumo ubwoko bwacu. Ibyaha by’ʻibigirwamana, gusambana bigayitse byo mu miryango ya hafi, ubugome bw’indengakamere mu bwoko bwacu, ubwibone bukabije n’agasuzuguro twasuzuguye ayandi moko ariyo abahutu n’abatwa, twishyira hejuru. Mana yanjye kuri twe ni isoni