kuvomesha indobo. Ufashe agafuniko ukajya uvomesha n’akayiko! Duke duke ntiyazashiramo? Yes… Yes… Nawe baba bamuzengereje. Nibyo bisubizo aba abonye
Abo yahaye akazi barakoze jenoside, n’ubwo abacungisha abavuye i Bugande cyane, baba bamennye amabanga make baba bazi, maze igikomere kikongera kumurya. Yewe Rwanda we! Ko utabusya abwita ubumera se, iyo aba wowe kiriya gihe wari kubigira ute? Ngaho ba umugabo wifate wishyire mu mwanya we maze urebe.
Aho kwirirwa umugaya ngo yarabyishe gusa. Iyo aza kuba wowe wari kubigenza ute? Ati «Ubumwe n’Ubwiyunge» ku ngufu: uwishe n’uwiciwe bagomba kubana kuko ari Abanyarwanda, twese dusangiye igihugu, utabishaka nkanguke yarebye ahandi ajya hatari mu Rwanda, kuko u Rwanda ni urw’Abanyarwanda twese! Wowe umuseka duhe gahunda yawe twumve?
Yaba abeshya, yaba atabeshya nabyo biramaze. Ati n’ubwo mutakundana nta kibazo murarubanamo kuko mwese muri Abanyarwanda. Ati Abacitse ku icumu mwemere muwunywe n’ubwo usharira cyane ariko murawunywa ntakundi byagenda kuko mutakuzura na minibus. Afungura abicanyi ku mugaragaro n’itangazo rikomeye rivuye mu biro bye, atari imyanzuro y’inama ya Leta. Nanone uhongera umwanzi amara inka : nta shimwe.
Kagame ateye ubwoba : Agufatiye abahutu abarunze mu butegetsi, nabo ntibabyumva, bagakora bahahamutse batazi ibyo bavuga maze ingengabitekerezo ya jenoside ikabacika. Baravuga ariko ntacyo amagambo amubwiye, baranga bakamunaniza ariko wapi agakomeza, kuko ibi n’ibihe bye, kandi arabikoresha neza wo kagira Imana we.
Mbega igitinyiro! Kirazira kumuvuguruza, uretseko jye hari byinshi namuvuguruzaho kandi twabyumvikanaho. Nta n’ubwo yarakara yabyumva neza. Akabaha akazi barangiza bakagira ibyuririzi byinshi maze «rusange» ikabasiribanga bakibagirwa , maze ingengabitekerezo ikabacika. Bava ku butegetsi bagatoroka bagera hanze bakavuga! Ku ngufu agatonganya n’abategetsi, akabambura n’imodoka, ku ngufu ntawe atinya, yavuzeko ashobora no kubaha imigeri n’amakofe, umenya ngo ajya anabatimbagura. Narabyiyumviye nicyo cyabashobora. Yanga n’utugambo bamuhwihwisa mu matwi banga kubivugira ahagaragara ntabwo ari poubelle. Yanabakanguriye kwatura ibyaha byabo nkʼ’abarokore. Arikose ko atari yatura? Ariko umenya ngo hari ibyo ajya yemera byo kubwirwa amagambo y’ibinyoma y’amashyari akabyemera, na raporo z’abapfumu z’ibinyoma gusa, nyuma akazasanga ataribyo, kuko ntabwo ari malayika. Kandi ayo magambo yemera yishe byinshi. Ibyo nabikoreye ubushakashatsi bitangoye, bimwe byanyizaniraga kubera umuhamagaro nkabimenya ntagombaga
