468

UBUSHAKE BW’IMANA KU RWANDA 

Gahunda y’Imana ku Rwanda ni ukutugirira neza, ikadukoresha ku bw’Icyubahiro cyayo mu mavuta menshi, tukabwiriza isi yose, igaha umugisha u Rwanda muri byose, maze Yesu agatwara Itorero rye. Umunyarwanda akaba isoko y’umugisha apana umuhutu cyangwa umututsi cyangwa umutwa. Mvuze Umunyarwanda nyir’izina. Ibyo bizakorwa nta moko agihari mu mitima yacu kuko Satani yayakoresheje ibintu bibi cyane yombi. Imana nayo irashaka kuyakoresha ibyiza no kurushaho. Leta yiyita iy’Ubumwe yagerageje kubikora mu mubiri «bisa n’Isezerano rya Cyera». Batambaga ibitambo byorosaga ibyaha, ariko byageze aho Imana irabihaga, itanga Yesu ngo abe ariwe ubonerwamo agakiza k’umwizeye wese. Birenze ubwenge iby’Imana yageneye u Rwanda, ni nayo mpamvu Satani nawe abifiye ishyari ryinshi, adashakako bisohora ku neza, ariko ubushake, umugambi w’Imana k’u Rwanda uzasohora byanze bikunze. Aho twageze mu marorerwa tuzasumbyaho mu gukoreshwa ibyiza. Tuzahesha isi umugisha. Ibi ni ukuri. Ngaho kunda buri munyarwanda, usenge nkanjye uti Mana ndagusaba ngo nzabe ndiho muri kiriya gihe, ndebe u Rwanda rutarimo amoko mu mitima y’abarutuye, ndebe umuhutu n’umututsi babana nta buryarya cyangwa itegeko, ndebe aho Imana izamura umutwa maze aya moko yombi akamwubaha. Ngaho isabire nawe kuzarureba, uvuge n’ibyo ushakako wazarubonamo, hanura wihanurire nawe, uhanurire n’abawe ibyo usaba Imana, ibyo wahaze ubishyireho iherezo, maze tuzahererwe umugisha hamwe. MU IZINA RY’UMWAMI N’UMUCUNGUZI WACU YESU KRISITO, AMEN! 

KWIHANA KWABEREYE I DETMOLD MU BUDAGE 

«Twebwe abakirisito bo mu madini atandukanye twavuye mu Rwanda n’ahandi duteraniye i Detmold mu Budage, dutumiwe na Docteur Fulgence Rubayiza afashijwe n’Umuryango w’impuzamatorero w’i Hidessen, kugirango dusenge kandi turebere hamwe uko twakwiyemeza kubaka u Rwanda ruzima aho tuzabana twese. 

«Nyuma y’ibiganiro no kungurana ibitekerezo no gusenga; twemeje ibi bikurikira:  

• Abanyarwanda ntibaziyunga niba buri ruhande rutemeye gucira bugufi urundi ngo rwemere imbere y’urundi ruhande kandi ngo rwature icyaha cy’ubwicanyi, maze rusabe imbabazi, ruciye bugufi cyane imbere yabo rwahemukiye. 

• Niyo mpamvu : Twebwe Abakirisito b’abahutu turi i Detmold, twemerako bene wacu batoteje abatutsi mu buryo bwinshi kuva muri 1959, turatura icyaha cy’itsembabwoko cyakozwe