nk’uko buri wese agira imirimo ye, bisobanuke neza. Iyo hari ukeneye gusobanuza ku byo atumva, musobanurira bigendanye n’ubutumwa bwatanzwe, ngendeye ku Ijambo ry’Imana ryo bisubizo by’ibibazo. Ntabwo mpangana rero kuko ntabwo ari ibiganiro mpaka. Ntabwo kandi mba natumiye abanyamakuru kuko icyo utazi urakibaza, wabaza ukamenya, wamenya ugakora.
Singombwa ko ibyo mvuga cyangwa nandika bigushimisha, urasabwa kwibabarira ukihangana cyangwa se ukabireka, akenshi mba nikuraho urubanza. Kuko Umunyarwanda niwe wavuze ati «Ntawe uneza rubanda», Yesu nawe ati «Nta muhanuzi wemerwa n’ab’iwabo». Uko ni ukuri cyane.
Gushimwa no kugawa n’abantu kuri jye birangana, ntacyo bimaze. Kuko nta gaciro bigabanya cyangwa binyongera imbere y’Imana yanjye, ntacyo bimpinduraho n’Imana ntacyo biyihinduraho. Ni nka bya bindi ngo «umugayo uvuna ugaya ugawa yigaramiye». Abanyarwanda bazi ubwenge, ariko bajye baba bazima. Byavuzwe n’umugabo umwe nawe bamushobereje.
Umwe yigeze kuvuga atanga urugero rwanshimishije rwanyongereye imbaraga, ni umunyamahanga nawe yari yarazonzwe bahora bamubaza ibibazo kandi yari afite ihishurirwa abarusha ubwenge bw’Imana, bakamupinga. Yari afite ubutumwa budasa n’ubw’abandi, butanyuraga bose ati : «Kungaya no kunshima byose ni kimwe.
Ni nk’igiceri cya 20 gishaje n’igiceri gishya cya 20 byombi biba bifite agaciro kamwe, ntabwo kimwe cyakwirata ko hari agaciro kirusha ikindi. Agaciro kabyo byombi karangana byombi bibara 20. Uko byagenda kose, igishaje ntikibara 19 naho igishya ngo kibare 21.» Bivugango wanshima, wangaya byose ni kimwe biranganya agaciro. Ahubwo wowe akira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe : Subira muri iri sengesho : Vuga uti Mwami Yesu ndi umunyabyaha, mbabarira ibyaha byanjye byose, ndizerako uri Umwana w’Imana kandi ko Imana yakuzuye mu bapfuye, unyandukure mu gitabo cy’urupfu unyandike mu gitabo cy’ubugingo, nanze ibya Satani byose, nje mu Bwami bwawe, urakoze ko unyejesheje amaraso yawe kandi ko umpaye ubugingo buhoraho AMEN!
ICYO NONGERAHO : Ndashimira cyane abitwa «ABARINZI B’INKIKE» bahagaze neza kugeza ubu, bakora amanywa n’ijoro ntako batagira, bararwana intambara abenshi batanazi, baraharanira kurinda cyane INKIKE z’igihugu nk’uko njya mbona ku bishushanyo bibaranga, na gahunda baba bafite shenge! Bari mu gihugu hose. Nagize umutwaro ukomeye kuva aho abarinzi b’inkike bagiriyeho, nshima n’Imana ku bwabo. Dore ibisobanuro byabyo nabonye: Imana iti «mwagombaga kubanza kuvana abanzi imbere mu gihugu mwamara kubata hanze mugahita murinda sasa, mukarinda inkike nta mwanzi uri imbere mu gihugu, kandi afite imbaraga, none rero, dufite ikibazo gikomeye.
