477

Rwanda? Ayo hanze? Loni? Kwihana kw’abakoze jenoside bose? Kwihana kw’abahutu muri rusange? Kwihana nk’ igihugu cyose? Kumera nk’aho ntacyabaye? Gukomeza gukora ubushakashatsi kuri jenoside? Gushyiraho ishuri ribyiga? Guha imbaraga Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside? Kureka igihe kikazabona igisubizo? Guhamisha ingengabitekerezo mu nda? Gushyiraho ibihano bikaze kuri buri wese ubonetsweho ingengabitekerezo ya jenoside agahanwa by’intangarugero? Gukora ingando nyinshi? Nawe uvuge uko ubyumva. 

29. Icyaha cya jenoside kiramutse ari Rusange ku bahutu bose byaba byaravuye hehe? Urabyemera? Ntubyemera? Uri ubuhe bwoko? Hutu-tutsi? Sobanura. 

30. Abahutu bapfuye mu itsembabwoko bazize ubwoko cyangwa ibitekerezo? Bishwe na bande? Abasigaye bo mu miryango yabo bitwa abacitse ku icumu? Cyangwa ayandi mazina? Yavuge niba uyazi? 

31. Abatutsi bari barahungiye mu mahanga, bacitse ku icumu? Iyo baza kuba mu Rwanda mu itsembabwoko baba barabatsembye? Impamvu batapfuye n’uko batari bahari?

32. Sobanura kuzira ubwoko icyo aricyo, no kuzira ibitekerezo, no kuzirako uri Umunyarwanda cyangwa uri umunyamahanga. Biba byagenze bite? 

33. Itonde usubize neza : Wemerako abatutsi bapfuye? Ko abahutu bapfuye? Hari jenoside yabaye? Niba yarabaye yatewe n’iki? Niba itarabaye habaye iki? Habaye jenoside ebyiri? Iy’abahutu n’iy’abatutsi? Iy’abatutsi gusa? Iy’abahutu gusa? Habaye intambara hagati y’amoko? Indege ya Habyarimana n’uko yahiye? F.P.R. n’uko yateye muri 1990? Vuga n’ibindi bisobanuro waba uzi byaba byarateye jenoside yakorewe abatutsi biyita Abanyarwanda. 

34. Ni ubuhe bwoko bw’ubugome kurusha ubundi hagati y’abahutu n’abatutsi n’abatwa? Vuga utarakaye kubera ibikomere. Tanga ingero nkeya zigaragaza ubugome bwabo. Ntabwo ari ingengabitekerezo ya jenoside, ndimo gukora ubushakashakatsi. 

35. Nawe se wemerako nta moko abaho? Ko twese turi Abanyarwanda gusa? Ko Abanyarwanda bari mu gihugu birukanye abandi banyarwanda muri za 1959 bagahunga; maze Abanyarwanda bari mu gihugu bakanga ko Abanyarwanda bari hanze bataha; maze Abanyarwanda bari hanze barahunze bakarakara bagataha ku ngufu barwana muri 1990 baje kurengera abandi banyarwanda bari mu gihugu, bakandamizwaga n’abandi banyarwanda; maze Abanyarwanda bavuye hanze bagahagarika jenoside yari ikozwe n’abandi banyarwanda bayikoreye Abanyarwanda; maze abo banyarwanda bari bakoreye jenoside abandi banyarwanda bagahungira muri Zayire; maze abandi banyarwanda babohoje igihugu bakajya kubazana; none ubu