478

Abanyarwanda twese tukaba tubanye neza mu Bumwe n’Ubwiyunge? Ibi urabyemera udakekeranya? Tanga ibitekerezo uko ubyumva. 

36. Itsembabwoko ry’abayahudi urifata nk’iry’abatutsi? Hari itandukaniro? Sobanura. 

37. Sobanura niba uzi Bibiliya, impamvu Daniyeli yihana yakoresheje ijambo ngo «twaracumuye» n’ibindi byinshi birimo za «twa», kandi we yari umukiranutsi (Daniel 9:5 na Nehemiya 9; bakabikora batyo kandi bari abakiranutsi b’inyangamugayo). 

38. Sobanura imvugo ivuga ngo itsembabwoko abahutu bakoreye abatutsi… Aba… «hutu» /«aba»… tutsi iriya «aba»… wowe uyisobanura ute? Ni gatozi cyangwa ni Rusange? Bariya ni bande? Bariya ni bangahe? Ni abasirikare? Ni abasivili? Ni abihaye Imana? Ni abanyamadini? Ni abazungu? Ni abana biga mu kiburamwaka, Primaire, Secondaire, Universite? Ni bande? Abayobozi? Loni? Mfasha udusobanurire, ahubwo mbere bwo byari itsembabwoko Abanyarwanda bakoreye abandi banyarwanda. Byo ubivugaho iki? 

39. Wemerase ko twese turi Abanyarwanda gusa ko nta kibazo gihari? Ko abavuga ku moko hutu-tutsi baba bafite ingengabitekerezo ya jenoside? 

40. Abana b’abahutu bakuye hehe ingengabitekerezo ya jenoside? Ku babyeyi babo? Niba ari kuribo, abo babyeyi se bo bayikuye hehe? Niba atari kuribo yavuye hehe? N’ushaka uvuge ku mateka mu magambo make. 

41. Abazungu nibo batwambitse amoko? Barayatwambuye? Cyangwa amacakubiri? Twarayiyambuye? Turacyayambaye? Tuzayakuramo ryari? Tuzayahamana? 

42. Agasuzuguro abatutsi basuzuguye abahutu mbere ya za 1959, umuti abahutu bakoresheje niwo cyangwa siwo : kubatwikira, kubica, kubambura ibyabo, kubirukana… Niba aribyo bariya bahunze bari kubigenza gute? Bari guhama mu mahanga bagahererwayo ibyangombwa? Bari gutaha ku neza? Bari gutaha barwana? N’ibindi watubwira. Vuga icyo ubyumva ho witonze. 

43. Batashye barwana : Kuri wowe iriya ntambara yari gukorwa ite? Sobanura kugirango ubemere ko bakoze neza, uvuge n’ibyo bakoze nabi, ubagaye, ubashime. Nta kwifata kurimo.

44. Gira ibintu bikeya ushima cyangwa ugaya ubutegetsi bw’igihe cy’abami, igihe cy’abakoloni, Repubulika ya mbere, iya kabiri, n’iya gatatu ariyo iyi turimo. Gira bike ushima na bike ugaya. Nturondogore cyane. 

45. Gira ibyo ushima cyangwa unenga amadini yari ahari mbere ya za 1959, nyuma yaho kugeza 1994, no kuva 1994 kugeza ubu. Isanzure. 

46. Ku birebana no guhora ku ruhande rw’abatutsi, waba uzi abahutu bapfuye uko bangana n’umubare w’ingabo z’abatutsi babishe udakekeranya? Wavuga imyirondoro yabo utabeshya?