agaciro k’ibitambo by’amaraso kandi azi uko birutanwa. We akunda kumena amaraso y’abantu Imana yaremye mu ishusho yayo kuko azi ko bibabaza Imana cyane. Arabanza agasaba ay’ibisimba nk’inkoko n’ihene z’ibara rimwe ajijisha, yarangiza agasaba ay’abantu; ntatinya no gusaba ay’abana banyu, ay’ababyeyi cyangwa ay’abavandimwe. Muzumve ubuhamya bw’abamukoreraga. N’ubu hari abo nzi batanze ibitambo by’abana, abavandimwe, ababyeyi kugira ngo babone ubutunzi n’ibyubahiro.
No muri Repubulika ya kabiri hari ababikoreshaga ndabazi, ariko byabaviriyemo ibihombo byinshi, no muri iyi Repubulika ya gatatu na bo babishishikayemo, bararushanwa basiganwa. Ni imyuka mibi ihamagarana, ikabasama. Kandi ntibemera ko babikoze cyangwa babikoresha, ntibashaka kubyihana ngo babyature babeho babesheho n’ababo. Ahubwo kuko bazi ko ari bibi cyane baranabihisha, ntabwo bashobora kubyemera, ngo babyihane biveho. Niba ari byiza kuki batabikora ku mugaragaro? Ngo baraguze ku mugaragaro? Bice ku mugaragaro? (ibi byo byarabarenze biba ku mugaragaro), bagambane ku mugaragaro, n’ibindi bibi byose bakorera mu bwihisho.
YESU NI WE WENYINE WEMEYE KWITANGA ARANITAMBA. Ariko buri gihe hagomba kuba ababishyira mu bikorwa. Abasigaye bose babirohwamo cyangwa bakabyirohamo batazi ibyo barimo. Mu rupfu rwa Yesu muzasome neza, uko byamugendekeye : Iperereza ryo kumugenza no kumugambanira no kumugurisha ryakozwe na mwene wabo wa bugufi witwa Yuda Isikariyota.
«14Hanyuma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyota, asanga abatambyi bakuru 15arababaza ati “Mwampa iki nkamubagenzereza?” Bamugerera ibice by’ifeza mirongo itatu, 16aherako ashaka uburyo yamubagenzereza». (Matayo 26:14-16).
«47Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n’igitero kinini gifite inkota n’inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n’abakuru b’ubwo bwoko. 48Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo mumufate.”
49Uwo mwanya yegera Yesu aramubwira ati “Ni amahoro Mwigisha”, aramusomagura». (Matayo 26:47-49)
Yuda Isikariyoti ako kazi yagakoranye n’Abafarisayo n’Abatambyi «b’Abayuda». Ni bo bareze Umwami wanjye ibirego ndetse banamukatira urwo gupfa. Bene wabo ni bo bemeje Pilato «w’Umuroma» ko agomba kumukatira urwo gupfa. Barasheze cyane kandi Pilato we yari yabonye ko nta cyaha Umwami wanjye yari afite. Ndetse n’umugore we yari yarose inzozi kuri Yesu azibwira umugabo
