480

mugongo? Tanga impamvu zose uzi. Kuki abatutsi batajya bibuka abahutu bapfuye ngo bagire n’icyunamo cyabo?

60. Urumva ibi bibazo ari ibya politiki gusa gusa, kandi wowe «uri mu Mwuka»? Duhugure uko ubyumva. Waduha n’uyu murongo wo mu 2 Abakorinto ba 5:17? Havuga ko «abari muri Kristo Yesu baba ari ibyaremwe bishya, ibya cyera biba bishize». Dore byose biba bibaye bishya? Nawe wumva uri mushya nta bibazo by’amoko ufite? Ntiwibere! 

61. Imana itangiye guhana wumva yahera hehe? Ku bahutu? Ku batutsi? Ku batwa? Ku banyarwanda bose? Ku bayobozi? Abanyamadini? Abacuruzi? Abakene? Abakire? Abikorera ku giti cyabo? Vuga aho yahera. 

62. Imana itangiye guhemba abakoze neza se bwo yahera hehe?

63. Niba ubizi; bariya bakoze jenoside bafunguwe, iyo bageze mu madini yabo bakirwa bate? Vuga ibyo uzi. 

64. Ko no muri gereza abanyururu bakomereza mu madini yabo, baba bayashimira ko yakoze neza? Cyangwa hari ibyo babagaya? Dusobanurire. 

65. Biriya bihano nsimbura-gifungo urabyemera? Sobanura uko wowe watanga ibihano by’abakoze itsembabwoko. Ndabaza umuhutu n’umututsi b’Abanyarwanda. 

66. Imana izakomeza kutwihanganira kugeza ryari? Izareka ibyaha bibanze bigwire nta kibazo? Cyangwa byaragwiriye? Izabihaga ryari? 

67. Ko ishaka gukoresha Abanyarwanda vuba kandi ikaba ibashaka nta mizi y’amoko igishoreye muribo, biragenda bite? Tuzayirandura? Izayirandurira? 

Niba ufungiye jenoside urengana ni agahe Imana iguhaye ko kuyishaka ifite impamvu yemeye ko ufungwa : irinde gukorera politiki muri gereza, kuko uraba wongera umujinya w’Imana. Imana ibyanga urunuka, ihane umaramaze uzahita uvamo. 

Niba ufungiye jenoside uvugako urengana, banza usobanukirwe na Obadiya 10-16. Baza Imana impamvu waje ahongaho, kandi uyibaze utarakaye utayicira urubanza, numara kumenya, utunganye ibyatumye uza aho, uzahita usohoka. Kuko niba hari abakubeshyeye, bababarire kuko batazi ibyo bakora. Hari benshi babeshyewe nanjye ndabizi. Ariko kandi wirinde no kwitotombera Imana yemeye ko uza aho, kuko yo izi ibyo ikora. 

Niba nawe ufungiye jenoside kandi ukaba warishe koko, ntiwirirwe uruhanya kuko wanze ukunze ni wowe uhomba. Ihane wemere, wature ibyo wakoze. Imana izakora ibisigaye. Uko niko kuri, urabikora cyangwa uzabikora?