482

bafungiye jenoside ubyifashemo ute? Usenga Ute? Nanjye ndabafite. 

71. Kuki idini ryiyita Itorero, abavutse ubwa kabiri, badakora ibyo Imana ishaka. Bazajya ku murongo ryari? Ku neza? Ku nabi? Ubona baziko babyishe? Gira icyo ubivugaho. 

72. Tandukanya idini, n’Itorero. Sobanuro uko ubyumva.

73. Niba uri umuyobozi mu Rwanda, ubona washobozwa nande gukora ako kazi? Abapfumu? Ukunda kuraguza cyane? Abacwezi? Ndakugira inama yo kwakira Yesu mu bugingo bwawe, kandi subiza amaso inyuma wibuke ibyo wanyuzemo byose biragutera gutekereza ufate ibyemezo. Mbese mbere y’uko uba umuyobozi wari wabanje kuraguza? Hari icyo wabivugaho? 

74. Wumva wifuza intambara? Kubera iki? Niba wifuza n’amahoro se ni ukubera iki? Vuga uko ubyumva. 

75. Kuki nta cyunamo cy’abahutu kibaho? Vuga uko ubyumva.

76. Kuki abahutu badafite ubwisanzure bwo kugaragaza uko ababo bapfuye? No kugirango ababishe bahanwe. 

77. Tanga umusanzu wawe uko wumva igihugu cyacu cyamera, kugirango tugire amahoro arambye. Kandi niba wanga igihugu kubera imibereho n’ibyakubayeho, usabe Imana ugikunde, witoze neza gukunda n’abanzi bawe, bizagucira inzira yo kugirirwa neza n’Imana. Bivugeho gakeya.

78. Wumva wanga abayobozi b’igihugu? Sobanura impamvu ubanga. Niba ari uko bakora nabi unavuge ibyo bakora nabi muri make. Saba Imana urukundo kuko ni Satani udashaka ko ubona umugisha, ngo uramire mu gihugu cyawe. Gira icyo ubivugaho unavuge impamvu ubwanga, isanzure, humura kuko ufite impamvu zatewe n’amateka, ariko Imana izagukiza ikumenyeshe ukuri. Humura! Humura! Nanjye uguhaye ikizamini mfite ibyo nenga n’ibyo nshima. 

Ndasenga ngo igihe uzaba urimo kubikora Umwuka w’Imana azagusange kugirango ubone ibisubizo bimuturutseho kuko nibyo by’ukuri. Ikitonderwa : Ibisubizo by’ibi bibazo ushobora kubyohereza kuri : Email: garukagaruka@gmail.com, kandi ubanze ubisengere cyane. Imana igufashe, kugirango igufashe, kugirango ibisobanuro uzahabwa bizakunyure.