485

• Nongeye kurota ntangazwa no muri Yeremiya 9:16-19. Mbyibazaho cyane. Aho Yeremiya avuza induru atabaza ngo «16Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati «Mutekereze kandi muhamagare abagore bazi kuboroga baze, mutumire abagore b’abahanga baze. 17Kandi batebuke batuborogere, kugira ngo amaso yacu avemo amarira atemba, n’ibihene byacu bihongobokemo amazi». 18Kuko ijwi ry’umuborogo ryumvikanye riturutse i Siyoni riti ‘Yemwe, ko twanyazwe! Dukozwe n’isoni cyane kuko twataye igihugu, kandi badusenyeye ingo’. 19Ariko nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa bagore mwe, kandi amatwi yanyu yakire ijambo ryo mu kanwa ke, mwigishe abakobwa banyu kuboroga n’umuntu wese yigishe umuturanyi we kuganya». Ntabwo yahamagaye abagabo. Nabyo byarancanze. 

• Nkomeza kurota abahutu n’abatutsi bunzwe n’abagore abagabo byabananiye. Mbona abahutu n’abatutsi bahoberana nta buryarya mu mitima yabo. Mbega inzozi! Ndota mpabwa ubutumwa bw’igihugu n’ibihugu, n’ubutumwa bw’abami n’ibikomangoma, nshyirwa no mu ma Komisiyo menshi. Buri hantu hari amakimbirane y’amoko n’ibindi. 

• Narose mpabwa no kunga ingo, abana n’ababyeyi abagabo n’abagore ngo barasubirana. Nyamara jye narabigizemo ibibazo. Ndota nyoboye ibintu byinshi binyuranye. Ndota nyoboye ibicaniro by’amasengesho biri hose mu gihugu muri buri karere. Narose impunzi zose zitaha, n’iza politiki. Mbona abarokore ari 95% mu Rwanda. Narose umurokore afite agaciro kuko mbere bamusuzuguraga kuko benshi bishe ubuhamya. 

• Narose ari twe bakristo banyuma kandi mu Rwanda hagiye kuva ububyutse buteye ubwoba, abapagani bakizwa cyane ibitangaza bikorwa, ariko na Antikristo yatangiye kugaragara no gukorera mu mayeri menshi ku buryo atahurwa n’abahishurirwa gusa. Ndota ari igihe gikomeye cyo gutegereza kumva Impanda. Kuko narose barya banywa, bashyingira, bagura amajipe, bubaka amazu y’imitamenwa, baboneza imbyaro, bubaka amadini agomba kubyemeza, yabyemeje abifitiye n’imirongo yo muri Bibiliya, n’imishinga myinshi, n’ikoranabuhanga ryinshi. Ariko ngo benshi bagiye gutungurwa kuko barahuze cyane ndetse no mu bakozi bitwa ab’ Imana ngo harimo abahuze cyaneee! 

• Nongeye kurota ariko nsa n’usubiye inyuma mbona u Rwanda ruyoborwa na Yesu Kristo. Mbona ibyamubuzaga byose byavuyeho. Byaranjije ariko mu kanya mbona ibisobanuro.