486

Narose abiyita Abanyarwanda banga Imana n’Umwana wayo maze irabahana. Mbona intambara mbi cyane ifite izina ryitwa ngo «igikombe cya nyuma cy’umujinya w’Imana ku biyita Abanyarwanda». Muri iyo ntambara harimo abazungu benshi n’abirabura bavuga ibindi birimi. Ndota abantu benshi cyane bapfuye ariko ndabyirengagiza kuko ari inzozi sinabifata nk’ukuri kuko byankuye umutima. 

• Ndota hapfuye 2/3 hagasigara 1/3, mbifata nk’inzozi, mbona kwiha amahoro. Icyo gihe narose Imana yararindiye abantu mu busabusa. Abasigaye bibagoye. Ariko mbere nari narose umujinya w’Imana ku Rwanda, ariko nabyo biranyobera. Ndota nyuma y’iyo ntambara nta macakubiri yongera kubaho Imana ihita isuka urukundo rwinshi mu biyita Abanyarwanda bahindutse Abanyarwanda nyAbanyarwanda, b’abene gihugu atari abaturarwanda cyangwa abavukarwanda, cyangwa abaturage. Kandi ko aribwo ikibuga cy’indege kizarangira kubakwa. Na bya bindi byose by’ubukungu bukabije aricyo gihe bizazira. Narose abanyamahanga benshi baza gusura u Rwanda atari ibi ngibi biriho baza bashaka kugura u Rwanda. Ndetse batangiye gutera metero z’ubutaka, kandi ari gakondo yacu y’Abanyarwanda. Kandi ko visa nabo zizabakomerera nk’uko natwe kubona izabo bitugora. 

• Narose u Rwanda rwaguka. Kivu y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru byabaye byose u Rwanda. Mbona za Kabale, Mbarara n’Akagera byabaye u Rwanda nabyo biranyobera. Mbona Uburundi bwafatanije n’u Rwanda bisa n’ibifatanye. Mbona ubwibone bwashize mu biyitaga Abanyarwanda mbona byose bigiye kuri gahunda. Narose imirimo yose nta ruswa nta kutishyura imisoro n’inguzanyo. Nta bujura. Ikindi narose : nishimiye y’uko nta n’umwe wari ufite ibyo yibye abapfakazi n’imfubyi n’abacitse ku icumu na ba mayibobo; ibya FARGE byavuyeho byose, na Ibuka. Mbona abiyitaga Abanyarwanda barwanira noneho kuba Abanyarwanda nyabo bashaka kuruka ubuhutu n’ubututsi. Batinya Imana bose bashaka gusenga nta kubinginga. Ndota idini rivaho. Noneho mbona Umwuka w’Imana ayobora neza yisanzuye, agasuzuguro karangiye, ariko kugirango bigerweho byahitanye benshi na byinshi. 

• Narose nta kavuyo kandi umuriro n’amazi bigaruka bikanacungwa n’Abanyarwanda nta kubiha abazungu, nta no kongera kubigurisha n’abikorera ku giti cyabo. Kuko ni nko kugurisha amaraso n’umwuka umuntu ahumeka. Narose ndi umujyanama mukuru w’ubuyobozi bw’igihugu kuko ngo nari nuzuye ubwenge bw’Imana butangaje. Ngomba kugarura Itorero rya Yesu Kristo ku Rufatiro rw’Intumwa n’Abahanuzi. Narose ngo abakorera Satani biyoberanya kababayeho kuko