488

«ntawe uzira inzozi». Ni nko gutuma umuntu agasohoza ubutumwa maze abo abuhaye bakamugirira nabi nk’aho ari we. 

Mu nzozi nabonye ngo bene abo ni ba «lâches» (ntabwo ari abagabo), kuko ngo niba ari abagabo bagatekereje neza. Nibumve bazisobanure cyangwa bahamagare ba Yozefu barotore inzozi, cyangwa se babyihorere bijye iyo byakagiye. Narose ngo mbona mfite abana b’umusirikare wari uw’inzirabwoba maze njya kubaza niba bamfasha basi minérval, barantsembera ngo nta mikoro igihugu gifite. Ariko naje kubyumva neza aho mboneye imfubyi z’Inkotanyi nazo zifashwa n’umuhisi n’umugenzi, mpita mpora; mpita ncururuka mu nzozi kuko byose bisa, naranasetse cyane. Nahise niyamirira ngo «yoo! yo! Nta bisusa nta mboga!» Uretse ko nagize ubwoba bw’ukuntu ibintu bisa ntacyo bipfana. Ni imyuka yirirwa izerera, ibikorwa byayo birasa n’ubwo abantu ikoresha badasa. 

Aha harimo ibanga ry’inzozi. Naje kurota bandekuye bavuga basakuza ngo nimurekure uriya musazi ariko abandi ngo «umusazi wa hehe, afite ubwenge bwakuraho Leta! Igihe nasohokaga bambajije impamvu nandikiye Perezida wa Repubulika taliki ya 09/02/2003, ndabihorera kuko ari uburenganzira bwanjye, kandi ndi aho nkaba ndi gatozi. Abanyamakuru ndabasuzugura kuko bashakaga inkuru z’impimbano. 

• Narose abiyita abashumba barababajwe na 2 Ingoma 7:14 kuko batigeze bayikora yose. Ariko ibyo ntacyo, kuko ni hahandi habo, bazabonana n’uwabyanditse agasaba ko bikurikizwa. Narose banga ibyumba by’amasengesho ndetse baranabirwanya; atari ukuberako hakorerwa ibibi, ahubwo ahanini ari ukuberako bamwe ariho batanga ibya cumi n’amaturo, kandi bamwe bakabikoresha mu manama yo guhungabanya umutekano w’igihugu, kandi ngo bahanura n’intambara ko igiye kuba. 

• Narose abahanuzi b’ibinyoma bahanura ngo umwaka wa 2000 ni umwaka w’ubukire, hakaza ubukene mu itorero; ngo 2001 kugeza 2009 ngo ni imyaka ya bose yo kubona visa no kujya muri Amerika, kurongorwa, kurongora, no kugura amajipe. Ndota abo babihanuriye barapfuye, abandi barafungwa abandi barahunga abandi bapfa bahagaze, abandi bacira isazi mu maso. Narahahamutse mu nzozi, bahita bamfata ngo ntagira ibyo nangiza. Kandi ngo ndota nsakuza nkaba nashobora no kumena amabanga, kuko baziko nzi menshi. Narababaye ntangira kwibaza aho bizaherera. 

• Narose ko ngo guhora basenga biriya by’iminsi magana, amezi magana, imyaka magana, nta kijya kivamo. Ko birushaho kuba bibisi. Ko ahubwo bituma bakora ibyangwa n’Uwiteka kurushaho, kuko nta guhinduka kurimo. Buri wese