489

aba afite icyo apfa na buri wese, kandi bose bakaba imfura bakarenzaho. Ndota abigisha bigishiriza mu mubiri, kandi byarabaye akamenyero. Naje kurota inzozi zanteye ubwoba, ngo mbona Imana yabihaze byose byose. Ndota ishyiraho iherezo, kuko ngo twarayimenyereye cyane. Ndota nta mpumyi irandata indi. Mbona Yesu afite agahinda kenshi mu mutima we, kuberako abo yapfiriye, inyangabirama zirirwa zibafotora zibakoramo imishinga minini n’iciriritse. Ndota byose byatawe hanze, buri wese ukinakina mu mirimo y’Imana cyane mu bwiyunge, kababayeho. Ndota ngo hari ibyo babeshye abazungu byinshi kugirango babihere amafaranga. 

Iryo joro riracya, bukeye nduhukaho ariko buba burije na none nongera kurota noneho bikomeye. Ngo impamvu amadini menshi aba mu mijyi ntagere mu byaro nsanga ngo ari ukubera ko abaturage nta bya cumi byinshi n’amaturo bafite, kandi Nyakubahwa ufite ijipe igarukira mu nkengero z’umujyi, cyeretse iyo agiye guhaha no kujyana mukecuru kwa muganga, cyangwa se itembereza madamu, cyangwa hari abashyitsi bavuye hanze baba bakeneye kureba ibyiza bitatse u Rwanda, no gusura urwibutso rwa jenoside ku Gisozi. 

• Hari ibindi: Narose mbazwa ngo kuki twacuritse Ijambo ry’Imana rivuga ko tuvuga ubutumwa duhereye i Yerusalemu, i Samariya, i Yudeya tukabona kugera ku isi yose ariko ngo twe dushaka guhera ku isi yose n’i Samariya n’i Yudeya tukabona kuzabuvuga i Yerusalemu. Mbega ubuyobe! 

• Naje kugaruka ku nzozi z’icyunamo aho Satani atinda cyane mu kwezi kwa 4 kugeza mu kwa 7, mbona yarabonye ikiraka anakunda cyane, niho akunda birenze ahandi, kuko iyo yongeye kwibutsa Imana iby’itsembabwoko abahutu bakoreye abatutsi kandi bakaba baranze kwihana bibabaza Imana bigashimisha Satani maze si ukurega akavayo n’imizi n’imiganda, aho ni naho ngo afatira abacitse ku icumu na n’ubu batari bahozwa akabahahamura yivuye inyuma kuko abateza gutekereza cyane akabibutsa ibyababayeho byose, ngo ko bafunguye n’ababiciye. Abahutu nabo akabibutsa ibyo bakoze, n’impfu abatutsi babishe, kandi ko bo nta n’icyunamo mu rwego rw’igihugu bashyiriweho ukagirango bo ntibapfuye cyangwa ngo bapfushe. 

• Narose idini ryiyita Itorero ntacyo biribwiye, kuko naryo ryibereye muri gahunda ya Leta yiyita iy’ubumwe, kuko ibyo Leta yikoreye, idini naryo ribyitereramo nk’aho nta nshingano zaryo rifite. Ibyo nabyo bikanyura umwanzi cyane, bigatiza imbaraga n’ibirego bye. Ndota habura uhugura undi, kuko barasuzugurana cyane birenze urugero. Habura abajya mu