492

icururuka mba nzanye igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali gusa, nkanagerageza no gusobanura ko amazu yubatswe nyuma agomba gusenywa, nza kuyiratira ko dufite Presidence ya Union Africaine, ko tunafite présidence ya Banque Africaine de Développement, nzana Est African Community n’ibikombe twatsindiye kubera imiyoborere myiza. Nyereka imiryango itagengwa na Leta; nabwo iranga. Nyereka byinshi, ariko tukanyuranya buri gihe. 

Nayeretse n’iriya nzu intera ubwoba yubatswe ahahoze gare, numva nsheshe urumeza. Nanyuzagamo nkayereka isuku mu mujyi wa Kigali cyane. Mbega inzu yanteye ubwoba mu nzozi! Mana yanjye weee! Ayi weeee! Turagira dute Mana? Naje no kuyibwirako twanga agasuzuguro, kuko ku isi nabwo turi aba mbere, ko turi ba «Simbikangwa» utari Pascal. Mbona biyiteye umujinya nanone cyane. Ntangira kwibaza impamvu ibyanga ko ahari wenda ari ukuberako ari iby’umubiri bigaragarira ijisho, kandi yo ari Umwuka, nigira inama yo kuzana iby’umwuka, nizerako byo ibyemera nta kabuza. 

Ntangira nyereka ibikorwa byose idini ryiyita Itorero rimaze kugeraho nyuma ya 1994, nabonaga mu nzozi byo iri bubyemere. Nayo mbona ihinduye position, itangiye kunyumva neza. Ntangira mvuga amavu n’amavuko y’Itorero Yesu yasize rivuye mu bise bye i Gologota. Mpera ku itorero rya mbere rya ba Petero, Yohana, Mariko, Pawulo, Sitefano, Timotewo, mbona irasetseee! Nti seka wo gaseka we, seka neza kandi ukomeze, kuko nanjye ngaruye agatima. 

Ahari wenda wadushima natwe muri iki gihe. Nyereka ukuntu bateraniraga mu mago, mu nzu zabo, ko batigeze bashakisha n’indamu z’amafranga na hato, ko batubakaga inzu zihenze ngo nizo Nsengero, kandi Umwenda ukingiriza ahera wari waratabutsemo kabiri, ko bari baziko Imana itakiri mu rusengero rwa Yerusalemu ko yimukiye mu mitima yacu. Ko bariya bagabo n’abagore bari bariyeguriye Yesu nya kumwiyegurira. 

Mbona kabisa iratuje indeba neza, isa n’aho imbwiye ngo nkomereze aho. Nkomeza kuyereka nyuma aho bapfiriye, mbona itangiye kurakara, haza idini riranatinda, ba Luther bahinduyeho gato, imwenyuraho kubera babandi bose bitirirwa ububyutse ikamwenyuraho gatoya, mbona mu nzozi turi mu Rwanda cya gihe cy’ububyutse, nabwo mbona iramwenyuye ariko ntibyamara umwanya biba byageze i Bugande na Kenya, irarakara. 

Nyuma gato mbona hari umwami uhaye Yesu igihugu cy’u Rwanda, Yesu akorwaho cyane kubona umwami w’u Rwanda n’ubwibone bwabo, uwo we apfukama agaca bugufi imbere y’abaturage ategeka, cyari igitangaza Ijuru ritazibagirwa, kubona umwami w’Umunyarwanda, w’umunyiginya aca bugufi. Apfukama imbere