494

Nzana Prayer Palace na za MOUCECORE (Mouvement Chrétien Pour L’ Evangélisation, Le Counseling Et La Réconciliation), na AEE, CARSA na ARM na MPA za MMI, nzana Women today na Women foundation na za ONAP na Jehovah Jire, iranga ntangira guta umutwe nibaza cyane. Nzana Anointed Center na Christian Family, ntangira kunanirwa gukomeza, ariko nzana na Bethsaida Holy Church, na Goshen Holy Church, na Silowamu na Bethlehem Church, numva naniwe kujarajara, mbona ihagaze hahandi yari iri kuva kare ireba nabi cyane, ndiruka ngarura bya bindi byose nari nayiratiye, nayo ibona ko nasaze, nacanganyikiwe kandi naniwe mu mutwe. 

Ariko muri uko gucanganyikirwa mba nzanye EVIM: «Esther Vision Ministries, gira icyo umara mu gihe gisa n’iki», na «garuka ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi» (back to the apostles and prophets foundation), na G. L. H. M.:«The Glory of the Last House Ministries», n’ibindi byo kubwira impunzi ziri hanze biri muri Zaburi 137:4, no kubwiriza abanyepolitiki, kuko aribyo jyewe urota nshinzwe gukora. Ndebye ko Imana igihari n’icyo wenda yavuga, nshaka no kuyiha ibisobanuro, nsanga yigendeye, aho yari ihagaze handitse ngo Ezekiyeli ibice 9, na Ezekiyeli 33:33, ngo mbyitondere cyane, menye ibyo ngomba kurengera

Ndavugango umenya nduhiye ubusa. Nti jamais. Sinshobora kwemera kuruhira ubusa kandi nzi neza ko ibyo nkora ari Imana yambwiye kubikora, ndakomeza ndaburana, mbaza impamvu zabyo. Nsubizwa ngo uwera akomeze yere, uwanduye nawe akomeze yandure; byose bigiye gupimwa, kandi wowe kihebe-giharamagara, ibyo nakubwiye gukora bisigaye se ubu wabikorera hehe? Uziko bagupinga karibu kukwica? Simpora ngukiza impfu baba bagupangiye? Reka bazabanze baveho uzabone kuyobora “team” iteguriza impanda, aho mugomba kugarura itorero rya Yesu ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi. Mbwira Imana mu byishimo byinshi ngo WOW!. Halleluiah Lord. I praise You, I worship You, glory be to you my Lord of lords and King of kings, nkomeza no gushimira mu cyongereza no mu gifaransa, no mu kinyarwanda no mu giswayire. 

Nkangutse numva navunaguritse umubiri wose umutima udiha cyane, ndebye mbona Malayika ati rangiza vuba ibyo urimo kandi hita usoma ariya magambo. Nti ese nongere ndote? Ati kanguka ubivuge ureba kuko byose ni kimwe. Ntangira kurocangwa ngo erega bariya bose bafite imishinga y’amajyambere iteza igihugu imbere harimo na SIDA no kuboneza imbyaro, abapfakazi, impfubyi, mayibobo n’ibibembe na malariya, no gusoma no kwandika na visions nyinshi z’amabanki no kugura indege, na «One dollard campaign». Imana iti ariko uba muzima? Nsubiza vuba ko ngiye kujya mu icapiro ariko nkaba numvise ibindi biteye ikintu byitwa «Agaciro Development Fund».