Hari izindi nzozi narose mbi ngo hafi y’abakozi biyita ab’ Imana bose barapfukamiye Satani, ngo barangije gukora (Luka 4: 5-7) buri wese wateye ivi imbere ya Sekibi anyura imbere yanjye, maze numva ubwonko bwanjye burayaze mu nzozi mbonye ibyo bakora, amanyanga, gukoresha za magies blanches ngo babone amavuta yo gukundwa no kwirukankirwa kurusha abandi, no «kudomina» no «kumanipila» no «guteroriza» no «guposeda» no «kw’exploita». Ariko mu nzozi ngo mbona Imana igiye kubita hanze byose. Inzagano karibu kwicana, amashyari aruta ay’abo bita abapagani, n’inzangano ziruta iz’abanyepolitiki bo mu Rwanda. Numva ijwi rivuga nka ryarindi rya mbere ngo «Humura nshyizeho iherezo». Kandi hasigaye rimwe gusa. Rya rimwe na none riragarutse kandi rimpahamura. Mbona Satani abaka ibitambo by’abantu, mbona bazamuka mu ntera iyo mu myorera bafite amavuta ya Satani peke yake, mu nzozi ndijijisha ngirango si mu Rwanda ni muri Amerika, numva uwambwiraga ati «ndaje nkwereke n’ibindi». Mbona abamaze gucumuzwa n’akamanyu k’umutsima; abashatse kuba intumwa za rubanda batabitewe n’umutwaro, Imana itabibemereye; abafasha gahunda y’igihugu kandi mu idini yabo abakene bicira isazi mu jisho; mpita nsakuza mvuga ngo mubonye ishyano, murarusha Babuloni ubugome. Narambiwe kurota nsaba ikiruhuko, maze ansubiza neza ati «Ndacyafite ibihumbi birindwi bitigeze bipfukamira Satani», mu gihe gito ndabatangiza umurimo wanjye kuko ntibakorana n’ibisambo n’abicanyi. Nti ese nanjye ndi muri ibyo bihumbi birindwi, ati «bien sur Kihebe».
Ndota ibindi nabyo byankuye umutima ngo nari ahantu hameze nko ku Mukamira numva ijwi ridasa n’irya mbere rivugango kino gihugu cyahawe Satani n’abategetsi ba mbere ngo none igihe cyo gukora kw’Imana kirageze kandi Satani agomba kucyamburwa, mbona asa n’uncira amarenga anyereka uko twabigenza.
Umugabo wari wambaye imyenda y’ibitare arambwirango abategetsi nibambure igihugu Satani ngo kandi idini rifate iya mbere, ribigiremo uruhare 100%, kandi nibanga ndareka Satani abasiribange nta cyatsi kizasigara. Ntangira gutekereza mu nzozi icyakorwa, numva biroroshye twanabikora vuba ariko mbona habuze ababivuga, ndakazwa n’uko babuze maze numva rya jwi rimbwira ngo wowe rangurura gusa hatazagira ugira icyo yireguza. Mvuze banyita umusazi nsanga narabimenyereye. Bampimbira ibintu biteye ubwoba, ukuntu ngo ndi muri oposition ngo mfatanije n’abarwanya Leta yiyita iy’ubumwe. Abitwa ba Forces Négatives n’ingabo z’umwami Kigeri V.
Baba baranzamuye ndamenyekana cyane buri wese agashaka kumenya uwo muntu, kuko byatumye ngira imbaraga nyinshi kubera kuvugwa nabi cyane (niba bari bazi ukuntu nanga politiki y’abantu). Nababonye mu nzozi ntongana cyane mvuga n’ibigambo byinshi, ndanabacyurira, naje kwigarura nyuma ariko nari natombotse cyane
