498

Malayika ati mwaracuramye, ubwose ko mwiyanga muzakundwa nande? Ko murwanya abahanuzi mufite icyo mupfana n’Abaheburayo. Mbona ahanditse ngo Yesaya 1:19-20 na Ezekiyeli 2. Mbona mbazwa ngo nzageza hehe kwitangira abiyita Abanyarwanda ko batumva? Ndarira ndongera ndarira, kuko namenyereye kurira. Ati wemerewe kubaza. Nti ese ngereranije abiyita Abanyarwanda n’abayisirayeli ubu tugeze hehe mu rugendo? Ati muri mu butayu. Ndashiguka nti reka turi i Kanani mu gihugu cy’amata n’ubuki! Ati cyangwa wasaze? Muri mu gihugu cy’amaraso gusa. Nti uramenye ma! Uziko Abamalayika bapfa kuvuga ibyo babonye nk’aho nta bwoba bagira? Kuberako bataba mu Rwanda ngo bumve ubwoba buhari. Kandi nta n’umubiri bagira. Bisobanurako badashobora no gupfa. 

Mbona aransuzuguye nk’aho mvuze ubusa, ati mwavuye muri Egiputa ryari? Ntangira gushidikanya nsa nk’aho mutera igihe, ati «niba mwaravuyeyo ibyaha mwakoreye mu butayu bingana iki?» Ati ese ba Yosuwa na Kalebu bagezeyo byagenze gute? Mose amaze gupfa byagenze gute? Uyu Yosuwa yanamutinzeho cyane ngo ko yabwiwe ngo niyitondera amategeko yayo azahirwa arumbuke anakire, maze se ntiyinjiye i Kanani arwana akarinda apfa akiri umusirikare? Ati se ko muzi kwigisha kuri Prosperité cyane aho muzi ibyo muvuga? Mwaba mwarageze ikirenge mu bibi mwasanze aho mwagiye? Cyangwa mwarabarushije? Nti se kandi twagize dute Malayika rwose, ko bamwe twari ino turi aba Résistants (abatava ku izima), b’abahezanguni, abandi bakaba baravuye hanze barutashye, ari imfura zigororotse, tugize gute kandi? Numva arasakuje ngo IBYAHAAA, kwica, kugambana, gusambana n’inyamaswa no gusambanya abana mwibyariye, ubugome, uburyarya, ishyari, inzangano, kuboneza imbyaro, ngo ntibyuzuye mu idini? Mbona (Yesaya 1:11-15) «itsembabwoko» mwarananiranye ntimwumva, n’intambara ntizibumvisha, mugomba guhanwa kandi hasigaye rimwe. Nanone ya rimwe iragarutse. 

Mana yanjye nanga iyi rimwe cyane kuko inkura umutima. Nongeye gufata agatotsi Malayika arambwira ati kanguka ngire icyo nkubwira. Ati ngiye kukubwiriza ku muntu cyane cyane uwiyita Umunyarwanda hutu-tutsi. Nti Amen! Atangirira kuva isi yabaho Imana ikarema Adamu na Eva, Adamu niwe watangiye urubanza wa mbere ngo siwe wakoze icyaha n’umugore Imana yari yamuhaye, ashinja Imana atyo icyaha cya mbere (Itangiriro 3:12). 

Arakomeza ati «Umuntu yakomeje kunanirana mbese muriwe aguma ari umwere Imana akaba ariyo nyabyaha. Kamere muntu yanga kwemera no kwihana ibyaha akomeza kwihanisha Imana. Ati ni kimwe no mu Rwanda rwanyu kugeza ubu nta munyabyaha uhaba. Nk’itsembabwoko koko buriya habuze ababyemera? Abahutu b’abayobozi mu nzego zose ntibabizi? Ukuntu FPR n’ingabo zayo n’abakada bayo bishe abahutu batagira ingano mu Rwanda no muri