503

abapfakazi n’imfubyi, inzirakarengane zose, indaya n’abajura n’abapagani n’abakijijwe bagihuzagurika, n’umuryango wawe utorohewe. Muri izo nzozi mbaza Malayika mukanika nti ese igihugu ko mfite umutwaro wacyo? Ngo non, nti ese idini ryiyita Itorero ryo? Ngo non, ngo keretse abakomerekejwe n’abagombaga kubarengera. Nti Abashumba se? Ngo non non non nooooooooooooon. Ibyaha by’abiyita Abatambyi biranuka cyane ntiwabishobora kuko nibo bateza igihugu ibyago. Ehh! Ako nako mba ndakamenye mu nzozi, ariko ngirango Malayika yacanganyikiwe. 

Haza undi urakaye kurusha uwa mbere, ati ngo Abashumba? Ibyaha byabo birakabije kuruta iby’abapagani kandi bazi ko aribo ba Malayika. Nshaka guseka ariko byari bikomeye ndiyumanganya, nti rero cyereka ari wowe uje kubabwira ahari kuberako uri Malayika, kuko jyewe banyita umusazi, uwavangiwe, inyangaleta, inyanga vision 20/20, ufite amacagutatu, ushaka kugarura MDR, MRND, CDR na FDLR. Wambabariye ukaza ukababwirira kuri radiyo na televiziyo na sitade ko wenda ubwo waba uvuye mu ijuru bakumva. 

Andeba nabi cyane ati «Nowa, Yeremiya n’abahanuzi bose bari nkawe, … kandi wowe ufite umwuka wa Yeremiya, Eliya, Mikaya, Pawulo». Nti none se urabyihoreye barimbuke? Nawe ati ibyo ntibikureba nzasigaza abo kubara inkuru. Haza undi wa gatatu ati komeza ubaze. Nti ese tuzahora duhanwaaaaa? Nawe ati ibi nibyo byanyuma. Mbona yandika ariko adashaka ko mbisoma, mbasha kubona ngo hazasigara 1/3 kuko ngo 2/3 bazapfa, sinabyitaho yari yanabimpishe ndinumira ariko nishyizemo ko ntabibonye neza kugirango nihe amahoro. Mpita mubwira nti ngusabe ikintu? Ati saba twumve. Nti mwambabariye abampinze bose mukazabasigaza nyuma ntihazagire n’umwe ubigwamo? Ansubiza yansuzuguye ati «ORORORORO, ko ari hafi ya bose se basigara bate? Mara urw’uriho gusa ibindi ntibikureba». Narose hari idini ryiyita itorero gusa. Itorero ni umuntu ku giti cye. 

Mu nzozi numva ngo niba nzi kuburana mbanze ndebe Itorero rya mbere uko ryari rimeze. Malayika ati ntimwubatswe ku Rufatiro rw’Intumwa n’Abahunuzi se da? Nti yes! Ati ngaho soma Ibyakozwe n’Intumwa 2:44 : «Abizeye bahuzaga umutima n’Imana, bakaba hamwe, (atari ukubana mu nzu) bagasangira ibyabo byose»; Ibyakozwe n’Intumwa 2:45 «ubutunzi bwabo n’ibintu byabo barabiguraga bakabigabanya bose nk’uko umuntu yabaga akennye»; Ibyakozwe n’Intumwa 2:46:. «Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, iwabo bakamanyagura imitsima bakarya bishimye, bafite imitima itishama»; Ibyakozwe n’Intumwa 2:47: «bahimbazaga Imana bashimwa n’abantu bose kandi uko bukeye umwami Imana ikabongerera abakizwa». 

Ati ongera urebe itorero rya mbere. Ibyakozwe n’intumwa 4:32-33: «Abizeye bose bahuzaga umutima n’inama kandi nta n’umwe