504

wagiraga ubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga, kandi Intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k’Umwami Yesu, n’uko rero ubuntu bw’Imana bwinshi bukaba kuri bose. Ibyakozwe n’intumwa 4:34, «nta mukene wababagamo, kuko abari bafite amasambu bose cyangwa amazu babiguraga bakazana ibiguzi by’ibyo baguze bakabishyira intumwa nazo zikabigabanya abantu; «umuntu wese uko akennye». 

Malayika ati «niba uzi kuburana ngaho mbwira Itorero mu Rwanda rimeze gutya ndahita ndijyamo, nurimbwira Yesu arahita aza». Ntangira gushakisha muri yayandi yose ndaheba ahubwo nsanga biteye ubwoba. Mu nzozi biba byakomeye; ndabazwa ngo nimvuge muri yayandi 7 yo muri Asia iryo turiryo. Nti turi Lawodikiya; Malayika ati uvuze neza! 

Narose ibindi bitari byiza, mbazwa impamvu amadini yitirirwa abantu, nko kuvuga ngo kwa kanaka aho kuvuga Itorero rya Yesu ry’aha n’aha, bakavuga itorero rya Mariya, Mariko, Petero, Claudine Habyarimana, Twagiramungu, Bizimana… Hope, Lyidia, Roméo, Robert na Juliette, Ivan na Angélique. N’abandi… arambaza ati «ni kuki?» Nti n’uko aba ari ayabo; ati ese irya Yesu riri hehe? Nti simbizi! Ati umva mbese uko babaye? Ntubizi koko? Mbona ararakaye; ati ubonye ngo barahindura izina rya Yesu agakingirizo, igitutsi! Ndicecekera ariko we ntiyaceceka, ati «Icyubahiro cyayo ntizagiha undi, muzaba murarora»; ndaceceka. Ati kuki muri abajura? Ndaceceka nkivugisha mu mutima ngo uramenye ma! Nti winshora kandi utaba ino nta n’umubiri ugira. Ati kuki muvangavanga? Mbona mu nzozi haje undi urakaye cyane ati ese nawe wafashwe n’ubwoba? Nawe se uri mu bavugako ari amaharo? Ndanangira. Ati babwire rero urangurure ubabwire bihane bababarirane nibitaba ibyo… Nti ni akazi kawe, twebwe turi i Kanani mu mata n’ubuki n’amajyambere. 

Naje kongera kurota noneho mera nk’umusazi mu nzozi, numva ijwi rivugango kuki mutejeje igihugu? Ibyo kweza biranyobera. Ijwi riti igihugu kiranduye cyose kiranduye kuko abategetsi bacyo uhereye kera bagihaye Satani. Imisozi n’udusozi n’ibiti n’amazi n’ibyatsi n’ubutaka n’abantu byose biranduye, sinakubwiye kubivuga none ukaba utangiye kununa, ngo kuko wabivuze ugahinduka umusazi. Hose hari amaraso. Kuki wanga gusara? Nohereje abanyamahanga ngo bakunganire. 

Rya jwi ricecetse, mbona Malayika ampagaze imbere ati «Umva neza : buri ntara ifite imyuka yayo mibi iyigenga, bisaba guhishurirwa. Abami ba mbere bakoze ibintu bibi; bagiye bahamba abantu bazima, inka nzima ho ibitambo bya Satani ndetse bagahamba n’abagore n’abagabo bazima n’abana n’ibindi byinshi bihumeka by’amasugi bakabitambaho ibitambo kugirango bakomeze ubwami bwabo; babatinye, bagire imbaraga zo guhora barwana