bahora ku rugamba, kandi baguke cyane, babemo n’abapfumu bavugana na Satani imbona-nkubone. Reba amateka ibyo abami bamwe bagiye bakora bimeze nk’ibitangaza, biriya ni ibya Satani n’imbaraga z’Abacwezi, ntabwo ari ibyacu ntibazakubeshye. Nanone agaruka kuri dosiye y’igihugu ngo kuki mutejeje igihugu? Nti ariko Malayika rwose uranshakaho iki? Ko iyo mbivuze ngo mba nanga iby’ubu bya FPR (MOTERI), ngo nkaba mba nshaka kugarura ibyashize byacu bya MRND (UBWATO). Ararakara ati noneho kanguka nkubwire turebana. Ati dore uko mwagombaga kubigenza :
– Imyaka itatu ya mbere, ni ukuvuga kuva taliki ya 04/07/1994 kugeza 04/07/1997, cyari igihe cyo kweza igihugu gusa kugirango Kubara 35:33 bihagarare, kugeza ubu ibyo mwakoze ni ZERO = 0 point. Nta kwiyeza kwanyu kwabaye, nta n’ukw’igihugu kwabaye.
– Ntuziko abasirikare ba FPR bo babanje gukuraho za mine, guhamba intumbi, kugenzura aho Interahamwe yaba iri hose, no guhitana buri muhutu wese basanze mu nzira? Mbese bejeje uko bashoboye mu buryo bwabo bahamagara n’impuguke z’abanyamerika, ntubyibuka? Ko no kugeza ubu bagihirimbanira ibindi. Ariko idini ngo ryitirirwa izina ryanjye ryo wapi!
– Kuva taliki ya 05/07/1997 cyari igihe cyo kuvuga ubutumwa bwiza apana bw’inda no kubohoza, n’ibyubahiro, n’ubutunzi. Kugeza ubu ibyo mwakoze ni ZERO = 0 point.
Numvise bindambiye kuko nabyo nari narabivuze ntibyahabwa agaciro, musaba kureka iyo dosiye kuko inyibutsa byinshi bibi cyane n’ukuntu nari ngiye kuyizira ngo ikura Abanyarwanda umutima. Ati sinyireka maze ndebe; nti noneho ngaho sigara uvuga wenyine ndanarushyeee! Maze si ukuvuga avayo, ngo igihugu cyabereyemo amahano bagakomereza aho byari bigeze? Idini rikomereza aho byari bigeze? N’igihugu kigakomereza aho byari bigeze?
Numva aravuze ngo «c’est du jamais vu dans l’histoire de toute l’humanité», abavuye hanze, abari ino mwese mukomereza aho mwari mugeze. Imizimu irabasama mwese maze murandavura. Satani arabarahira. Ndamwihorera numvaga anasakuza cyane, ati ko utavuga ariko? Nti winshora wowe nta n’umubiri ugira, bagukura hehe bashaka gukora za amaperereza? Watanga iyihe «statement» kugirango bagufungire i Kami. Ariko wowe wabatoroka kuko wigira uko ushatse, iyo ushatse uba umwuka washaka ukaba umuyaga. Ese i Kami urahazi?
Aratangara ngo ubwo nawe ufashwe n’ubwoba byarangiye, agacuma k’umujinya w’Imana kuzuye. Cyangwa ngo Akebo kagiye kongera gusubira iwamugarura. Nyoberwa ibyo avuze musubirishijemo
