506

aranga, ati igikombe murakinyweraho mwese. Atari byabindi Perezida wanyu birirwa bamuha, ahubwo ni igikombe cyitwa «icy’Umujinya w’Imana». Ngirango n’icy’icyayi, cyangwa igikoma cyangwa café. Andeba nabi ngo nimvane umuteto aho, nta rwenya akeneye kuri buri wese wiyita Umunyarwanda. Ajya muri Bibiliya ngo Yesu yabwiye babandi ngo «Ese igikombe ngiye kunyweraho namwe. mwakinyweraho»? Nabyo biranyobera. Arongera ngo Byose byujujwe, uwera niyere, uwandura akomeze yandure. Abica bakomeze bice, abiba bakomeze bibe cyane, abasambana basambane cyane, abagambana bagambane cyane, ababeshya babeshye cyane, abica urubozo bakomeze bice urubozo cyane, abaraguza barenzeho, abatingana batingane cyane. Nti «ibyo ni ibyawe». 

Ngo ariko kandi n’abakora neza bokomeze gukora neza, kuko «ndaza vuba kandi nzanye ingororono, nzitura buri wese ibikwiriye ibyo yakoze». Ati ninde wabahaye igihugu? Nti n’Imana yakibahaye? Ati Ko wowe wikuyemo? Nti nari nibagiwe n’Imana yakiduhaye, ariko kandi ntabwo nibeshye kuko jyewe nari mpari kuva navuka, nta gihugu nahawe. Mba ndamutsinze ariko ntiyabyitaho akomeza kurakara ati barayishimiye? Nti simbizi. Bizi nde? Nti Bizimana ni umwana w’Umunyarwanda. Malayika arakomeza ati sinumvise bavuga ngo bazi kurwana? Nanjye ntii nyamuneka Malayika rwose aho nturi gatumwa? Nti «ntabyo numvise, sinzi ababivuze». 

Malayika atangira ambwira uko impunzi zari zimerewe mu buhungiro za Uganda n’ukuntu zasengaga ngo zitahe, n’ukuntu abenshi bari abarokore, bageze mu gihugu cy’amata n’ubuki bivanze n’amaraso, baragwa. Ngo yarabahannye kubera ibyaha bya ba sekuruza. Nahise nsinzira kuko byari byandambiye maze si ukuvuga arasizora, nti nonese iyi ngoma iriho ifite ibilo (kgs) bingahe ko twebwe twabonye zero? 

Twatahiye imihanda na za projets nyinshi z’Abafransa, turwanya nyakatsi dusakaza amabati n’amategura, twubaka ziriya Minisiteri zo ku Kacyiru na BNR na SONARWA na SORAS na Telecom house na Méridien na Mille collines na Diplomate, na Roi Faycal na Aéroport Grégoire Kayibanda n’imihanda ya Nzirorera Yozefu, n’inganda, na poids lourds n’amazi n’umuriro na CEPGL na OBK na BDGL na CINELAC. Ati «Ibyo byose c’est zéro»! Koko zéro! Naramwaye cyane ndiyegeranya, ndiheba, ndisuganya mbura aho nkwirwa. Ati urananiwe hasigaye kuruhuka, kandi hasigaye mwe gusa nkaguha vacances nzizaaa, kuko niba nawe usigaye urata inkovu z’imiringa byabarangiriyeho, cyangwa uracyafite ibyuririzi. Ati ngaho soma igitabo cya Amosi ibice 7, maze ngusobanurire. 

Yamaze kunsobanurira nanga kubivuga ni ho havuye amahane dutangira gushwana nabi, ati «Ngaho se sobanura Ezekiyeli ibice 9 usobanure neza. Nabwo ndanga nanone turashwana, ati se noneho