U Rwanda ruhorana ibibazo by’intambara kuberako ruriho umuhamagaro. Byitwa : «ibigeragezo by’umuhamagaro». Ni nka Aburahamu, Mose, Dawidi, Isaka, Yakobo, Yozefu, Debora, Esiteri, Yeremiya, Ezekiyeli, Pawulo, Mariya (jyewe) n’abandi uzi nawe urimo, nanjye ndimo n’abandi benshi barimo, n’u Rwanda rero.
Iyo Imana ifite umugambi runaka ku muntu, ku gihugu, ku muryango nta kabuza Satani arabanza akagerageza kuburizamo wa mugambi kuko niko kazi ke, kandi Imana iramwihorera. Ariko agombe atsindwe nk’uko byagiye bigenda. Imana ikunze kuhigishiriza abantu, maze bigafataniriza hamwe kutuzanira ibyiza (Abaroma 8:28). Umuntu nta mbaraga afite, nta n’izo azagira zo kugamburuza Iyaremye ijuru n’isi.
Murebe igihugu cya Isirayeli maze mbabwire iby’u Rwanda. Ububyutse bwaje mu Rwanda muri za 1936 bwakwiriye hose. Icyo gihe Uganda yarafashwe, Kenya biba uko, n’ahandi, ndetse ngo bwageze no muri Australiya, hamwe ngo byageze n’aho babyita idini y’Abanyarwanda. Aho ububyutse bugendeye, aho buviriye mu Rwanda niho hatangiye mu by’ukuri ibimenyetso bigaragaza kwihimura kwa Satani, kwigaragambya kwe, n’agahinda k’Imana.
Habaye inzara nyinshi, amacakubiri menshi hagati y’Abanyarwanda ubwabo no hagati yabo n’abazungu b’abakoloni, habaho kwica kwinshi, imyivumbagatanyo myinshi, abazungu bati abatutsi twabapimye dusanga bazi ubwenge turakorana. Mu kanya bati oya bafite agasuzuguro, kuko Musinga yari yabasuzuguye karahava yanga n’idini yabo yanga no kubatizwa. Barahindura bati turikoranira n’abahutu bo twasanze ari ba «ndiyo bwana». Sinzi ngo uko abo bazungu bahishuriwe ko abatutsi bazi ubwenge, naho abahutu ngo ari ibicucu, ibyo byandikwa mu bwenge bwa bombi. Bamwe bemera biyizeye ko bazi ubwenge koko, abandi bemera bamwaye ko ari ibicucu, kuko byavuzwe n’umuzungu, ibyo byabyaye namwe murabizi.
Yesu yaravutse Herodi ata umutwe ngo aje kumutwara ubwami, bituma atikiza abana b’abahungu bose bari muri icyo gihugu, bamaze imyaka ibiri n’abatarayimara. Guterwa ubwoba n’uruhinja birenze ububwa nyabubwa. N’u Rwanda nuko : rurarwanirwa n’imbaraga z’ubwoko bubiri, iz’Imana n’iza Satani. Satani yari aziko yarurangije muri 1994 biranga, yari yaranagerageje kuva na mbere ariko biranga. Abahunze yari aziko azabamarirayo biranga. Abari mu Rwanda yari aziko nta gisigaye biranga. Abahungiye Zayire yari aziko nta kizasigara biranga. Ahubwo yanahombyeho kuko bamwe muri abo benshi bagiye bakizwa ndetse cyane, ariko hari benshi batorotse Gehinomu. Twitegure gukora kw’Imana mu Rwanda, twitegure imbaraga zidasanzwe, twinjire mu muhamagaro ku neza, cyangwa turwane n’Imana kabe katubayeho, kuko ni nko kurwana
