514

impu zombi. Kuko babaga barize Tewolojiya bakayirenza ho filozofiya. 

Imana yagiye ibihanganira ku bw’impamvu imwe gusa : Yabafataga nk’abatizerwa, ariko irindiriye igihe nyacyo kuko ikorera ku gihe cyane ikacyubaha. Mu myaka yakurikiyeho 1959, 1961, 1963, 1973, 1990, 1994, hose hagiye hagaragaramo ikiganza cya Kiliziya Gatulika n’ayandi madini y’abaporoso yari ariho icyo gihe. Icyo gihe habuze abakozi b’Imana nyakuri ahubwo abiyitaga batyo nibo bagiye muri politiki cyane. Ejo bundi aha 1994 igihe Satani yari yadusabye n’ibirego bifatika, habura abahuje bahagarara mu cyuho ngo Imana itarimbura igihugu. «BARABUZE» kirarimbuka. 

Ntugire ibyo unsobanurira ndabizi. Iyo baboneka ntabwo haba harabaye amahano ameze kuriya. Ntuzane izindi manza, niba warasenze waramaze, wakijije ubwawe bugingo; Imana iguhe umugisha, ntiwari wakagera ku rwego rwo kwingingira igihugu, kandi nta cyaha wakoze, uzajya no mu ijuru. Rero mwumve neza ngo «Ntabwo abiyita Abanyarwanda bazahorana akarago ku mutwe, bamwe batahuka abandi bahunga, ibyo ngo ntibizongera kubaho. Kandi ngo nta n’itsembabwoko rizongera kubaho. Niko Imana ivuze. 

Ngo yahaye amahirwe menshi abiyita Abanyarwanda, none tugeze nyuma yaho! Iki ni igihe gikomereye uwiyita Umunyarwanda, ni igihe cyo gusama amagara y’umuntu ku giti cye, ni igihe ishakisha abahuje igaheba, ni igihe gishobora kutwinjiza aho umwana arira nyina ntiyumve, ni igihe gifite imyuka nk’iy’igihe cya ba Nowa na Sodomu na Gomora, ni igihe kibi cyane, ni ikoni riruhije gukubanuka kandi turi muri vitesse ya kane, ni: «NYUMA Y’AMAHIRWE YA NYUMA». 

Vitesses zose zarangije gushyirwamo, hasigaye INTERMEDIAIRE. Kandi benshi ntabwo bambaye imikandara, ntibiziritse barayanze gusa, kandi bagiye gukora agisida, ngo ni ba «najyuwa», ngo bazi kurwana. 

IBYAHA IMANA YANGA URUNUKA 

N’ubwo nta cyaha gitoya cyatuma umuntu ajya mu ijuru, hari ibyaha biteza intambara n’ingaruka biteye ubwoba, hari ibyaha iyo bitihanwe bituma Imana irakara wa mujinya w’umuranduranzuzi, igakuraho kurindwa ku bantu, kakaba kababayeho. 

Ibyo byaha n’ibi: 

– Gusenga ibigirwamana: bijyana no kuraguza, guterekera, kubandwa, ubupfumu bw’uburyo bwose, mbese muri make guhindukirira izindi mana zitari Imana Rurema, icyo ni cyo yagiye ipfa n’Abisirayeli ibihe byose, ni nacyo cya mbere ipfa n’Umunyarwanda. Ni nacyo ipfa n’umuntu muri rusange.