– Gusambana : Bibiliya ivugako ibindi byaha byose bikorerwa inyuma y’umubiri uretse icyaha cyo gusambana gusa, doreko noneho byafashe n’indi ntera aho basigaye basambana n’inyamaswa, na bya bindi by’abagabo basambana, n’abagore basambana, nabyo ngo byageze no mu Rwanda cyera. No gusambana n’inyamaswa. Bimaze gukwira hose mu isi.
– Kwica, no kwica urubozo : Amaraso aratabaza asaba guhorerwa. Imana yubaha ubugingo yashyize mu muntu kandi mu maraso niho ubugingo buba, nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubuvutsa undi.
– Kumena amaraso atariho urubanza : Ibi byo kumena amaraso bifite uburemere buteza umuvumo urusha iyindi ingaruka kuberako ubutaka buba bwayanyweye bukayasinda, bwarangiza amajwi yayo agatabariza mu butaka asaba guhorerwa, asaba ko ayandi ameneka.
– Kuraguza n’ibijyana nabyo
– Gusambana byo mu rwego rwo hejuru n’ibijyana nabyo
– Kwica byo mu rwego rwo hejuru n’ibijyana nabyo.
Mu gice cya kabiri cy’iki gitabo nigeze kuvuga Satani yigabanije Ibiyaga Bigari nk’uko tubwirwa muri Yohana 10:10 ko akazi ke ari «KWIBA, KWICA no KURIMBURA».
Kongo iriba, Burundi ikica, Rwanda ikarimbura, kandi nibyo 100%. Ni amavuta y’imihamagaro yabo Satani yacuritse, kuko ubigenzuye neza hari amavuta y’Imana yabasutsweho, maze Sekibi abimenye, arabavunjira nk’uko asanzwe, maze arabanza arabazunguza. Atanguranwa buri gihe no kuburizamo umugambi w’Imana, ariko yaratsinzwe.
Ariko Imana ntijya itungurwa, yari ibizi. Ibya Adamu na Eva yari ibizi : Yababujije kurya ku giti kimenyesha icyiza n’icyibi. Iby’umwuzure yari ibizi : Yabwiye Nowa kubwiriza no kubaza inkuge. Iby’i Sodomu na Gomora yari ibizi : Loti byaramubabazaga cyane, yarabisengeye biramubabaza, ndetse na Aburahamu yarabingingiye. Ibyo muri Egiputa yari ibizi : Yabwiye Farawo kurekura ubwoko bwayo ngo bugende ku neza, yanze imuhanisha ibyago cumi bya Misiri, no gutakaza abasirikare bose b’ingenzi, n’ibikoresho by’intambara. Abisirayeli mu butayu yari ibizi : Yarabagerageje ngo ipime kwizera kwabo, banze amategeko yayo bashiririra mu butayu uretse Yosuwa na Kalebu. Itsembabwoko ry’Abayahudi Imana yari ibizi baziraga ibyaha bya ba Sekuruza yari yarabihanangirijeko nibatayumvira, bagasenga ibigirwamana bakabyikubita imbere, izabatataniriza mu mahanga, kandi ikanabakurikira ikuye inkota. Iby’itsembabwoko byo mu Rwanda yari ibizi : Yabibwiye abahanuzi ndetse yihanangirije abavuganaga nayo, yabahaye n’amabwiriza, ibabwira n’ibyo bazize ari abari hanze, no mu gihugu imbere barabwiwe.
