518

Imana yari imuhaye amahirwe ya nyuma yo kwemera icyaha no kwihana. Ahita aregana maze haza nyuma y’amahirwe ya nyuma, bihita biba bibi no kurushaho, azanira ubutaka kuvumwa, aba ateye imbuto y’icyaha cy’inkomoko mu muntu. 

Ibi bya Adamu na Eva ari nabo bantu ba mbere, niyo myuka ihora izerera mu bantu yokamye isi. Umwuka wo kunyuranya n’Imana, umwuka wo kwanga guca bugufi, ngo wihane utabanje kuburana, ugashinja abandi, wigira umwere, urengera ibyaha byawe, ugerageza kubyeza, waba umugabo ukaringaniza ibyaha wabanje kubyigaho, wagiye kubyiga, wanashakishije, ukabibonera n’impamyabumenyi. 

Ku gihe cya Nowa, Imana yaramubwiye iti «Iherezo ry’abifite umibiri bose rije mu maso yanjye, kuko isi yuzuye urugomo ku bwabo» (Itangiriro 6:13). Abantu bakabije gukora ibyaha. Hari Nowa n’umuryango we, maze aratangira arababwira ati «mwihane». Yabwirije imyaka 120 baramuseka nk’uko na n’ubu bimeze. Bibiliya ntivuga amagambo n’ibitutsi bamututse ariko ndumva barabanje kumubwirako atize Météolorogie, (Iteganyagihe), ko atari azi aho ibihe bigeze, ko yigereranije ndetse bamubaza aho Imana yabimubwiriye n’ukuntu yabimubwiye. Abandi barashega ngo nabo izaze ibibwirire niba iriho. Ngo ntazi Siyanse na Tekinoloji, ngo ntazi ukuntu imvura igwa n’ikibitera, ngo aranakuze yacyuye igihe, kandi hari aba jeunes bagezweho ariko b’ibikenya. Bamubwirako ibyiza biri imbere. Kandi icyo gihe imvura yari itaragwa. 

Bamwishongoyeho biratinda, ko atize iteganyagihe na ICT. Umusaza nawe yari yarumvise ijwi ry’Imana aranangira abima amatwi yihanganira ibitutsi byabo n’incyuro zose. Abanyamihamagaro nyabo bakunze kurangwa no kwihangana. Bavuzeko ari ukuberako yari umusaza washakaga kubabuza amajyambere, ko atari agishoboye guceza za RAP n’ibindi byari bigezweho icyo gihe, cyane ko banamubwiraga ko yarengeje igihe, kuko yari ageze mu zabukuru. 

Ibyo byose n’ibindi ntavuze byabwiwe Nowa nawe arakomeza arababwira ati nyamara nimwihane muzinjire muri iyi nkuge ndimo kubaza, kuko imvura igiye kugwa. Baraseka bakomeza guceza no kunywa inzoga nyinshi no kubaka amazu agezweho, no gukora ibyangwa n’Imana gusa. Rero wapinga mu ndimi zose, uzanga kumva ariko ntuzanga kubona, uzanga abagutera ubwoba, nyamara uzabwitera ubwawe, uzihindura igihungetwe ubwawe. 

Nkubaze : Ko yahaye ab’icyo gihe imyaka 120 kubera ibihe, urumva twebwe izaduha ingahe? Mbese tumaze ingahe mu kutumvira? Nsubiza kuko wumva ubizi. Nsubiza kuko ndakubaha uzi ubumenyi bwinshi cyane. Ariko niba wari uzi ibyo nzi wakwihananye nanjye uvuga uti : «Mana tubabarire».