520

Ku rundi ruhande ariko umugabo Dawidi we arahambaye! Imana iramuhamiriza iti «Mbonye umuntu umeze nk’uko umutima wanjye ushaka». Ibya Dawidi biteye ubwoba! Umuntu atangira kwicisha bugufi akiri umushumba, akimikwa asutsweho amavuta n’umuhanuzi agasubira kuragira, akica Goliyati, agasubira kuragira kandi n’abagore bari batangiye no kumuririmba. «Dore ko buri gihe abagore bagomba guteza ibibazo». Si nka babandi batangiye kuririmba ngo «Kayitare ni Intare batinya», abandi bati Sawuli yishe igihumbi ariko Dawidi we yica inzovu. Nyuma bati Sawuli yasaze maze Dawidi akajya kumucurangira ngo amukuremo imizimu. Ni nk’ukuntu twirirwaga ku zuba tubyinira Habyarimana. Sawuli akajya arara amugera amacumu, umwana akayizibukira gusa. Dawidi kabiri kose yashoboraga kumwica akamureka, ngo ntiyashoboraga kwica uwo Uwiteka yimikishije amavuta. 

Uranyumvira Dawidi. Ba maneko b’ingoma bamubikiye ko Sawuli yapfuye bishimye ko bamuzaniye inkuru nziza z’umwanzi we, yari abahitanye. Ndebera igihe agwa mu busambanyi na Betisheba, muka Uriya w’umuhiti, umuhanuzi Natani aje kumucira wa mugani w’agatama kamwe, iyo aba nk’uwiyita Umunyarwanda ubu ntaba akiriho kuko ngo yari kuba yasuzuguye umwami, ndarahiye kuko wari kuba umusuzuguye nawe yari kuguhitana. (2 Samweli 12). 

Umugabo Dawidi arahambaye, arizihiwe yibuka ibyo Imana yamukoreye, arahimbaje abyiniye Imana, aciye ikibungo imbere y’Uwiteka ari n’imbere y’abagaragu n’ingabo, n’abayaya n’ababoyi, na ba karani-ngufu, n’abatwara uduhene, n’abanyonzi b’amagare, n’abamotari, maze umwenda we uragwa. Madame Dawidi Mikali umukobwa wa Sawuli uwo Dawidi yatsindiye igihe yicaga Goliyati, ntiyabyihanganira : ngo yikojeje isoni imbere y’abagaragu n’abaja, ngo yisuzuguje kandi ari umwami. 

Ngo «yibeyuye»!. Dawidi ati ko Uwiteka nabyiniye yirukanye so Sawuli ku Ngoma akayingabira, akamwambura, akamunyaga, akamukura ku ntebe y’ubwami akayinyicazaho. Uragirango mbyinire nde se wundi chérie wanjye? Uragirango mbyinire nde se! Ngo umwenda waguye abagaragu bamureba kandi ari umwami nyir’icyubahiro, kandi ntiyabyinanye ikinyabupfura ngo anaririmbe gahoro, ngo yasamye cyane yabize n’ibyuya kandi akomeye. Maze aramunegura. Dawidi amusubiza amagambo nkunda cyane ansubizamo imbaraga buri gihe iyo mbyinira Imana yanjye nyihimbaza, yagize ati «Nabyiniye Uwiteka nyine, uragirango mbyinire nde wundi se Mika»? Mada… niko Honey! Erega nasimbuye so ku ngoma nyabusa maze kugutsindira k’ubw’intego so yari yateze, ko uzica Goliyati azamuguha. Ndeka mbyinire Imana yanjye yansimbuje so.. Ubisome muri 2 Samweli. 6:12-23

Ngo yanapfuye atabyaye, adashyize ingobyi imugongo niko abibone bakunze kumera. Kuko iby’Uwiteka ntibikinishwa, yari afite umwirato