utamuhesha abana, kuko yari kujya ababuza gukina n’abandi ngo batabanduza, nabo yari kuzababuza guhimbaza Uwiteka Imana ya se Dawidi ngo batabira ibyuya.
Yari kuzabera umwami Dawidi ikigeragezo cyamurimbuza, bituma Mikali apfa atyo nta ngobyi imugeze imugongo nta n’inda yavuyemo.
Ngaho wowe komeza wishyireho tuzareba.
ABANA BO KURIMBUKA : FARAWO, YUDA ISKARIOTA, IGISAMBO CYO KU MUSARABA, HERODI, N’ABANDI BOSE BATAGONDA AMAJOSI.
Reka mpere ku cyo nakwita UMWUKA WA FARAWO. Mu Kuva 3:7, turasoma ngo Uwiteka abwira Mose ati «Genda kwa Farawo umubwire arekure ubwoko bwanjye bujye kuntambira ibitambo mu butayu» (Kuva 3:7).
Farawo ateye ubwoba asubiza avugango Uwiteka ninde? Uwiteka n’iki? Habaye iki? Murajya hehe? Ni ibiki mutangiye? Mwabyumvise mu yihe radiyo mpuzamahanga? Muziko nayifunga? Muzi uwo ndiwe? Jye simvugirwamo nanga agasuzuguro murumva? Mugende mumubwire aze tubonane n’ibindi byirato byinshi. Ubunebwe gusa, mwa baginga mwe! Nakorerwa nande? Nta soni. Mukomeze ahubwo murusheho, abanebwe gusa! Sinongere kumva ibyo muhimba mwinihisha. Atangira no kubaza ababiri inyuma. Kandi nkeneye kumenya vuba uwabashyizemo iyo Ngengabitekerezo, ngo muhane by’intangarugero. Ndashaka kumenya ababiri inyuma. Maze Imana imwerekaniraho imbaraga zayo nyinshi, yabanje no kumunangira umutima kugirango imwerekeko batiganye, akubitwe cyane. Maze inkuru azasiga mu isi zizabe akabarore.
Ibya Farawo bikunze kuba ku bana bo kurimbuka, aho babona byakomeye akaba ariho binangira no kurushaho, bagahabwa amahirwe ya nyuma bakanga kwihana, maze nyuma y’amahirwe ya nyuma hakaza ikibahitana, ariko nabo bagahitana benshi na byinshi. Wagirango Farawo yishakiraga guhomba kugeza kuwanyuma.
Yicishije ingabo ze zose zatoranijwe nawe biramuhitana, n’umwana we w’imfura yapfanye n’imfura zose za Misiri. Kandi n’ubu abanyezima baragwiriye bafite nabo utugambo tumeze nk’utwa Farawo ngo mugende ariko ntimujye kure, Abandi bo baravuga ngo : musenge ariko ntimukabye, kandi ntimugasakuze, iyo muvuze gahoro iyo Mana ntiyumva?
Kuki se batabwira abasinzi ngo bavuge gahoro, ngo banabahugure bati iyo munyoye inzoga nkeya kandi bucece hari ikibazo? Farawo ati musige ibi n’ibi. Abandi bati twese dusenga Imana imwe kuki mwitandukanya? Ariko ntabwo twese dusenga Imana imwe ntibazakubeshye. Iyo umwana w’umuntu yatangiye kuvuga ngo
