522

Imana n’iki? Ngo ntabwo ibaho. Akorerwa nk’ibyakorewe Farawo. Kandi abwirwa benshi ariko akumvwa na beneyo gusa. 

Hari undi mwana wo kurimbuka witwa Yuda Iskariota. Matayo 26:14-25 Yesu ati “Umwe muri mwe ari bungambanire“. Maze batangira kubazanya uwo ari we, ako kanya arabaruhura ati «uwo ndi buhurize nawe ikiganza ku isahane, n’uwo nguwo». Maze wagirango Yuda siwe babwiraga, mu by’ukuri yahawe na nyuma y’amahirwe ya nyuma arinanirwa, bituma adashirwa, yiyongeza kwimanika. 

Uwo mwuka nawo urahari, aho kugirango umuntu yihane ace bugufi, akora ibyaha atigeze akora akaba ari nabyo bimuhitana burundu. Wabaza uti se Yuda yabuze iki kugirango yihane rwose? Yabuze icyo nawe ubura none aha, yabuze icyo twese twaburaga igihe cy’ubujiji, yari yaramaramaje mu gukora ibyaha, igihe yari yarahereye abika, yiba amafaranga yari atarageza ku mpiya 30 koko? Ko yahuye na rwangendanyi. Kuko na bya biceri 30 ntabwo yabiriye, yabijugunye mu Hekalu ngo yikureho umuvumo ariko wapi, kari kabaye. Jye numva yari yaribye menshi ariko yaranze yishakira nyuma y’amahirwe ya nyuma, ubwe yimanika mu mugozi. Nyamara uwamurushije icyaha mu bigaragara, Petero, inkoko yarabitse bwa gatatu ahuje amaso n’Umwami we, atangira ubwo yihana arira, ndetse yamaze no kuzura Umwuka Wera abwirije bwa mbere hakizwa abantu 3000. Kuzageza aho igicucu cye gikiza abarwayi. Benshi bananiwe no gucunga amahirwe yabo ya nyuma, noneho nyuma yayo hakaba habi cyane. 

Ndasaba Imana ngo izamfashe gucunga ayanjye neza. Wowe wasomye ibi uri ku ruhe ruhande? Ni kwa Yuda cyangwa kwa Petero? Waciye bugufi da! Uri kwa Dawidi? Cyangwa kwa Sawuli? HITAMO. 

Tugeze ku musaraba i Gologota, Abayuda barangije kuvuga ngo Yesu ni abambwe. Abaroma bateguye ibikoresho by’ubugome ndengakamere byo kubamba Umwami wanjye. Barabasi we agomba kuba yahise ataha yihuta amaze kurekurwa ngo hatagira igihinduka, umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho Abayuda, akagira icyo yibuka akamugarura, agasubira muri gereza ya «Mpanga». Ageze iwe, na radiyo na télévision bahita babifunga kuko nta makuru ashaka. Yahise ategeka ngo bafunge na za mobiles, zanaje na nyuma y’uko afungwa, kuko zirimo gusakuza babaza ab’aho amakuru bumvise. Cyangwa yategereje kureba urupfu uwamusimbuye agiye gupfa, simbizi, ibyo aribyo byose Barabasi yafunguwe, iwe hari umunsi mukuru n’ubwo atari yashyira ubwenge ku gihe, ariko ntibibuza umugore n’abana n’inshuti kwishima, ibindi ntibibareba. Ariko mu ijuru, umuryango no mu bakunzi ba Yesu hari ikiriyo. 

Yesu arimo kubambwa i Gologota, hari imiborogo y’abagiraneza b’abagore barira nk’abahanzweho, ijwi ryumvikana cyane ni irya