Mariya Magdalena, kuko nyina wa Yesu we yanoze, inkota yarangije kumuhinguranya umutima nk’uko umuhanuzi muzehe Simewoni yari yaramuhanuriye (Luka 2:33-35). Bamwe bishimiye ko Umwami wanjye apfuye urupfu rw’agashinyaguro yambaye ubusa ku manywa y’ihangu, intumwa n’abandi bagiraneza bafite ubwoba n’agahinda byenda kubica. Nanjye ndandika numva mfite agahinda. Ariko hari ibisambo bibiri bihawe amahirwe ya nyuma atarigeze abaho ku isi, kandi nabyo biri i Gologota, byombi biri ku musaraba, kimwe ibumoso ikindi iburyo, byakoze ibyaha bimwe, byose n’ibyicanyi by’ibijenosideri by’ibicengezi by’ibi-NAZI, biri mu rwego rwa mbere, biri no kuri lisiti ya ba Ruharwa, byaranasahuye, byafashe n’abagore ku ngufu, byibisha n’intwaro, ni ibijura kabuhariwe, ndetse byari byarakatiwe urwo gupfa kabiri.
Mbere bari barabikatiye gufungwa burundu y’akato. Ngo ni nabyo byari byarateye za Grenades mu mugi wa Kigali. Hari n’ibindi byakoze byambura igihugu umudendezo. Ngo byari byararemye n’umutwe w’iterabwoba witwara gisirikare ukorana na FDRL. Icy’ibumoso gitangiye nk’uko nawe wabigenza ubu kiti : «ariko ubundi ko numvise ko wakijije abandi»! Cyari cyarabyumvise kuko cyari muri gereza, bamenya amakuru cyane. Kiti : «wakwikijije natwe ukadukiza»? Kigerekaho n’ibitutsi doreko bitabura mu bana bo kurimbuka, baratukana cyane, barapinga cyane, baracyurirana cyane. Maze Umwami wanjye aracyihorera, kuko akunze kwihorera abana bo kurimbuka. Yihoreye Herodi numva namuhemba, yihorera Pilato ararocangwa, bene abo akunze kubihorera, abamutonganya, abamutuka, abamushyiraho agahato arabihorera. Ni Umwami w’amahoro koko.
Icyo gihe icy’ibumoso kirangije gutukana maze icy’iburyo kiragihindukirana kiti : «upfuye nabi urakabije, wamaze urwo uriho? Ntunatinya na hano turi koko? Wagizengo turacyari muri gereza ya Mpanga?» Ntubona ko tubambwe? Twebwe turazira ibyo twakoze, ntabwo batubeshyera, twaribye, twarishe, twibishije intwaro, twashinyaguriye imirambo, twafashe abagore ku ngufu, twariye inka, ariko uyu we arazira ubusa, ni umukiranutsi. Ni umwere. Gabanya amagambo. Na Pilato yamuhanaguyeho icyaha. Uramuhora iki? Wamaze urwo uriho!
Maze igisambo kirahishurirwa gusa, ntawakibwirije ubutumwa bwiza, kuko na Yesu yavuze amagambo atari Ivangili-ntagatifu. Kiti Mwami ndakwisabira kuzanyibuka nkazabana nawe mu Bwami bwawe. Kibwiwe n’iki ko ari Umwami? Yesu agisubiza vuba vuba ati si cyera : uyu munsi turabana muri Paradizo.
Kiriya gisambo cy’ibumoso ku munsi w’amateka kizaburana inkundura kibonye Satani akijyanye, naho Icy’iburyo cyigiriye mu ijuru. Kuko agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo ni UBUNTU. Hari benshi bazaburana bene ziriya manza ku munsi w’amateka, cyane
