526

Damasiko agiye kwica abarokore. Kuko yahise anahuma nta gatege yari asigaranye. 

None se buri gihe Yesu azajya akoresha amafarashi muyahanukeho maze bivuge ngo pi!!(Ibyakozwe n’Intumwa 9). Urashaka guhamagarwa nka Sawuli? Nawe se ufite umuhamagaro nk’uwe? Pawulo yakoresheje amahirwe ye ya nyuma neza yahise amaramaza, wagirango siwe waciye bugufi igihe abaza ngo Uri nde Mwami? Gukubitwa hasi bya Pawulo byamugizeho ingaruka zikomeye. Koresha amahirwe yawe ya nyuma neza. Sama amagara yawe nsame ayanjye, dukomeze urugendo. 

Pawulo mwibukeko kubera umuhamagaro yakoreshejwe na Yesu imirimo iruta iy’izindi ntumwa. Kuko «Uwababariwe byinshi, akunda cyane. Akora cyane, ibye byose ni cyane». 

Mu bantu Imana yahaye amahirwe ya nyuma y’igihe kirekire, na M. E. Murebwayire, ariwe jyewe, ari mo. Yankururishije imbaraga nyinshi, abantu barapfa, ibintu binshiraho, mpinduka igisebo, ibyo niringiraga byose bikurwaho, aho nambariye inkindi mpambarira ibicocero, nakebuka ngakubitwa, nahindukira ngahondwa, mpinduka urwo baseka, buri wese anzunguriza umutwe. N’umuhamagaro nahawe nawo unteza ibibazo. Mbega ibibazo! 

Amahirwe yanjye ya nyuma nayahawe taliki ya 11/12/1990, nibwo nakiriye Yesu nk’Umwami n’Umucunguzi mbatizwa kuri 25/12/1990. Nyuma y’amahirwe ya nyuma nahageze ku wa 13/3/96. Murumva ukuntu Imana yanyihanganiye. Nawe se wahamagawe nkanjye? Nzabirambura neza mu gitabo nanditse ku buhamya bwanjye. 

Undi muhamagaro ukomeye uri kuri BA TWEBWE ABIYITA ABANYARWANDA. Abanyarwanda bari mu ba mbere bahawe amahirwe ya nyuma, bamaze igihe muri ayo mahirwe ya nyuma, kandi barabizi, abatabizi nabo bizabica. Nkunda Imana kuko mu butabera bwayo ntijya ihana itabanje kuburira abantu. Amahirwe yacu ya nyuma ashyize kera, twarabwiwe nk’abiyita Abanyarwanda tukigira mu bindi, twarahanuriwe cyane ariko ntitwumva. Ntibishoboka ntibizashoboka ko Imana ipfa gusuka imigisha gusa, mu by’ukuri, igihugu cy’u Rwanda gifite imigisha yakivuzweho myinshi ariko ntizapfa kuza gusa.Twarabwiwe, turapinga, maze umunsi twagezweho tuzavuga ngo uziko babitubwiye! 

NI BANDE BAZANEZERERERWA UBUBYUTSE MU RWANDA ? 

Uzanezerererwa ububyutse mu Rwanda : 

• Agomba kuba ari umushumba nka Mose 

• Agomba kubara inkuru za kigabo nka Yosuwa na Kalebu 

• Agomba kuba afite Umwuka Wera nka Daniyeli, Debora, Yayeri.