532

Kubyuka si ikibazo ahubwo ikibazo ni ugukanguka. Biragoye gukangura uwiyita Umunyarwanda ku neza kuko aba yifitiye ibitotsi bifite gahunda. Umunyarwanda ntakunda abamwinjirira n’ubwo yaba agiye guhira mu nzu, ugomba kubanza kumwaka Rendez-vous, ukanabitangira ibisobanuro, kuko bishobora kuba hari «abantu babiri inyuma». Kandi akenshi aba yisinzirije. Ni icyo kibazo gikomeye! Kwisinziriza! 

UMUNTU UGIYE KUZARYA IBYIZA BYO MU GIHUGU : 

• Ni usenga Imana mu kuri no mu Mwuka. 

• Uwicisha bugufi ngo Imana abe ariyo imushyira hejuru.

• Uhindishwa umushyitsi n’Ijambo ryayo. 

• Urenganura impfubyi n’abapfakazi.

• Udafite ururimi rugoreka. 

• Utarayigambanira kubera imigati. 

• Ni uwubaha Imana kuko nibwo bwenge, kandi akava mu byaha akajijuka. 

• Uwihangana kugirango azemerwe rwose. 

• Udafite umutima winangira nk’uwa Farawo. 

• Udafite umutima w’ubwibone nk’uwa Nebukadineza. 

• Udafite inda nini. 

• Utigwizaho ubutunzi mu manyanga. 

• Utarwanira ibyubahiro. 

• Utari intinya maso. 

• Utishakira indamu mu binyoma. 

• Udashyigikira inama z’ubugambanyi cyangwa zisebanya. 

• Utarangwa ho ishyari muri byose. 

• Utarihisha ngo agurishe impano z’Imana. 

• Uzi aho ibihe by’igihugu bigeze. 

• Ubana n’abantu bose amahoro ku rwe ruhande. 

• Uwavuye mu ivangura ry’amoko neza neza. 

• Ufite negatif ya V/HTT (HUTU TWA TUTSI). 

Ugomba kudakora ibyo Abayisirayeli bakoze: 

• Kwitotombera Uwiteka (Kuva 14:10-12, Kuva 15:24, Kuva 16:2, 3; Kubara 11:1

• Kugerageza Uwiteka (Kuva 17:2

• Kwiremera izindi mana (Kuva 32:1-6

• Kurarikira ibyo wasize muri “Egiputa” (Kubara 11:4-22

• Kugomera Uwiteka, kumusuzugura ntiwizere isezerano rye (Kubara 13:26-29; Kubara 14:1-4; Kubara 20:2-5). 

Muri iyi mirongo ya Bibiliya, muzasangamo kwitotomba kw’Abayisirayeli no kutizera Imana ya ba sekuruza niko kwatumye Uwiteka arahirako nta n’umwe mubavuye muri Egiputa uzagera i