536

abahanuzi bahuje amagambo ahanurira umwami ibyiza…» ntuzane bya bindi byawe. 

Ba Sedekiya nabo barahari baragwiriye: 2 Ngoma 18:23Maze Sedekiya mwene Kenana yigira hafi akubita Mikaya urushyi aramubaza ati «Uwo mwuka w’Uwiteka yanyuze he? Ava kuri jye aza kuvugana nawe?”. Nanjye ndore! Igisubizo kiri ku murongo wa 24 kandi ni cyiza cyane, kuko hari abaziko bavukanye impano z’umwuka, kandi twese twaragiriwe ubuntu, ndetse abakijijwe twese twavutse ubwa kabiri tukaba turi abami n’abatambyi b’Imana Ihoraho. Alleluya! 

Hari abandi basazi nkunda nka ba Debora watinyutse guca imanza akanahanura kandi abagabo bahari. Ni ugushira isoni cyane! Ndetse agerekaho no kujya ku rugamba kandi abagabo bahari. Yarashyanutse cyane!. Icyo gihe amategeko ya Mose sinzi aho yari yagiye. (Abacamanza 4:4-10). Hari undi mugore w’umusazi nawe witwa Yayeri watinyutse gukubita Sisera urumambo muri nyiramivumbi. Maze urugamba ararurangiza. (Abacamanza 4:17- 22). Abagore baragwira! Bariya bakoranye mu bihe bimwe maze baruzuzanya, ndabakunda (Abacamanza 4). 

Esiteri nawe yasaze ho kuko yemeye guhara amagara akiza abayuda kurimbuka kandi hari abagabo (Esiteri 4:10-17). Yirengagije amategeko y’Abamedi n’Abaperesi, kandi cyaraziraga ko avuguruzwa cyane kuvuguruzwa n’umugore. Nawe yarashyanutse. Tekereza Gutinyuka kurenga ku mategeko y’Abamedi n’Abaperesi atavuguruzwa. (Esiteri 4:16). 

Mariya Magdalena nawe yaje gusara no gushyanuka, igihe yasigaga intumwa mu bwoba zatinye Abafarisayo akajya kureba Yesu mu mva. Ahinduka atyo umuvugabutumwa wa mbere Yesu amaze kuzuka. Uriya mugore koko yari yarasaze kubona azinduka agashyanuka abagabo bari bahari ntabategereze ngo bakanguke bazabanze bashire iroro n’ubwoba maze bamuherekeze, cyangwa ngo ababwire ibyo bagombaga kujya kuvuga kuko bari abagabo. Yarabasuzuguye cyane ndetse yishyize no hejuru, sinzi n’impamvu batamuteye amabuye kuberako yari yaciye ku mategeko ya Mose n’Abafarisayo, yazindutse wenyine mu museke arijyana. 

Muri ibi bihe by’imbanziriza-bubyuke twirinde kurengwa tutazamera nk’abo hambere. 

Hari indirimbo Abanyuramatwi baririmbye, «ni Korari yari iriho ku gihe cya Perezida Kayibanda». Icyo gihe rero hari igitero baririmbye ngo bacyuriraga abari baritandukanije nabo kubera kutumvikana, bitwaga; «abataye umurongo», maze baravuga bati: «Baramenye abameze batyo, ko basiga umurage mubi mu bana, rubanda rugufi