– Mwirinde impuha z’amaradiyo runwa; uzafatwa akurikira inkuru zitari iza Bibiliya Imana itabimuyoboyemo azahanwa by’intangarugero.
– Nta guhagarara, gusenga na nijoro murabyemerewe kuko muyoborwa n’Umwuka.
– Musabwe kuvumbura umwanzi kandi mukavuza induru, ntihazagire umuhishira; mujye muvugisha ukuri muri byose murwanye Satani nawe azabahunga, we n’Abadayimoni be.
– Mugomba kurwanya buriya bubari bucuruza abana b’abakobwa hahandi baceza bambaye ubusa n’ibindi biyobyabwenge byose.
– Buri wese asabwe gukunda igihugu cye ntiyite ku banyamurengwe.
– Umenye inkuru idasanzwe asabwe kubimenyesha aba Pasitori, niba bahari.
– Ni byiza gufunga amadini atubatse neza kuko bituma bagura Viziyo ya Antikristo, «ariko biranatuma Yesu yunguka kuko twasubiye ku “Rufatiro rw’Intumwa n’Abahanuzi”, aho bateraniraga mu ngo zabo».
– Ntacyo inyubako zitubwiye.
– Abasakurisha ibyuma nabo nababwira iki? Kuki se badacecekesha utubari?
– Mwirinde kumara umwanya munini kuri television, no mu yandi mazimwe.
– Buri wese ajye mu mwuka wo gusenga, na Polisi y’igihugu ifatwe n’uwo mwuka icunge sana, trafic cyane cyane. Abasirikare barinde imipaka.
– Buri Mukristo w’umurokore abaze Imana vuba vuba icyo amaze kugira ngo atazaburana yamaze kuba «Démobilisé».
– Niba utera (kwera) imbuto zikwiriye abihannye nturi uwa Kristo ahubwo uri umukozi wa Antikristo, so ni Satani, Urabyemera se?
– Ntimuzigere mwemera abatinganyi.
– Ntimuzemere gukuramo inda.
– Ntimuzemere gutwika imirambo.
– Mushyingure ayo magufa mwanitse imyaka n’imyaniko.
– Buri wese ufite ubwoba bwo gupfa ni arebe impamvu abitinya, n’uwishimiye kubaho amenye impamvu.
– Abagize Yesu agakingirizo ibyabo byagaragaye.
– Abakorera Satani mu mayeri bishushanya nabo kababayeho isaha yabagereyeho.
– Muri iki gihe twitegura gusurwa n’ijuru, Imana yarangije gushyira hanze abishakira inyungu zabo.
– Buri wese wariye akarigisa iby’abapfakazi n’imfubyi na mayibobo n’izindi mfashanyo z’abatishoboye haba mu idini ryiyita Itorero cyangwa mu buyobozi bwite bwa
