54

Igihe cy’abami b’u Rwanda, iyo bimaga hapfaga abantu, hagatambwa ibitambo by’amaraso y’abantu bibanza gusasira bikanakira ubwami buje, bikanasezerera ubwami bwabaga buriho, «byakorwaga n’Abiru», bigatangiza ubwami bushya, aribyo nise: «IBITAMBO BY’AMARASO BY’IHEREREKANYA-BUBASHA RY’UBWAMI MU RWANDA». 

Reka duhere hafi kuri Kigeri V. Ndahindurwa J. B. Avaho, bene wabo b’abatutsi bari bamaze imyaka 400 ku bwami barapfuye, abandi barahunga, barafungwa, abandi barabebera, batangira guta agaciro, kuko ubwami bwari buhinduye isura, maze ntibabimenya. 

Menya impamvu y’iriya myaka 400. Kuko isaha ya bo yari igeze yo guhanwa kubera kudasobanukirwa n’umuhamagaro wabo. Satani yareze ba sekuruza babo, abariho icyo gihe aba ari bo bifata, kuko ba sekuruza babo batari bakiriho. Iteka bifatira aho biba bigeze kandi ntushobora kubicika cyangwa ngo ubihagarike, keretse ubyihannye wivuye inyuma, ugatanguranwa no guhagarika ingaruka ziba zitoroshye. Bikaba bigusaba kuba warizeye Igitambo cy’amaraso ya Yesu Kristo Umwana w’Imana, yo yonyine afite imbaraga zo guhagarika ibibi byose. Naho ubundi, uba uri umwana wa babandi bakoze bya bindi, kandi bo baba batakiriho. Ubwo rero uba ushakishwa uruhindu. (Amaganya ya Yeremiya 5:7 havuga ngo «Ba data bakoze ibyaha kandi ntibakiriho, none twikoreye ibicumuro byabo».) 

Cyangwa mugasigarana incyuro nk’izo Yesu yacyuriye Abatambyi, Abafarisayo n’Abanditsi ba kiriya gihe ati «33Mwa nzoka mwe, mwa bana b’incira mwe, muzahunga mute iteka ry’i Gehinomu? 34Nuko rero ku bw’ibyo, ngiye kubatumaho abahanuzi n’abanyabwenge n’abanditsi : bamwe muri bo muzabica muzababamba, abandi muzabakubitira mu masinagogi yanyu, muzabirukana mu midugudu yose bajyamo, 35muhereko mugibweho n’amaraso yose y’abakiranutsi yaviriye ku isi, uhereye ku maraso ya Abeli umukiranutsi, ukageza ku maraso ya Zakariya mwene Berekiya, mwiciye hagati y’Ahera h’urusengero n’igicaniro. 36Ndababwira ukuri yuko ibyo byose bizasohora ku b’iki gihe». (Matayo 23:33-36). 

Urareba ukuntu Yesu ahamije, akemeza, agashinja bene wabo b’Abayuda bariho icyo gihe? Akabashyiraho amaraso yose y’abakiranutsi bishwe na ba sekuruza babo. Abashinja atyo anabahamya «icyaha rusange». Yesu nawe ashinje “rusange” hariya, reba neza kandi wumve usobanukirwe. Tubyitondere. None se ko wumva ari abana b’abishe abahanuzi, barazira iki kandi ari ba se babikoze? Ko bo batari bakavuka? Aha ni naho hinjirira Ijambo ry’icyaha cyitwa «GUKIRANIRWA». Kandi aba bana bari babanje kuburana birengera, ngo iyo baba aribo bariho kiriya gihe ntibaba barakoze nk’ibyo ba se bakoze… Urumva? Ariko Yesu arabahindukirana ati «Muremera ko muri abana b’abo ngabo?» Ati «N’uko rero muriho amaraso yose y’abakiranutsi yamenekeye mu isi,