541

Cyangwa mwashakaga gushimangira imvugo ko Abanyarwanda turi ubwoko butagonda ijosi! Kandi koko, ibitangaza n’ibyago byabereye mu Rwanda iyo bikorerwa ahandi baba barihannye! Ibyo Abanyarwanda barebesheje amaso, iyo bibonwa na Tanzaniya baba barihannye; iyo bibonwa n’abagande baba barihannye; iyo bibonwa n’abanyakenya baba barihannye; iyo bibonwa n’abo muri Gabon, baba barihannye. Niyo mpamvu abiyita Abanyarwanda bagomba guhanwa kubera kutumvira kwabo. Kuko ibitangaza byabereye mu Rwanda, ibyago n’ibyorezo byabereye mu Rwanda, itsembabwoko ryabereye mu Rwanda, iyo ribera ahandi baba barahindukiriye Imana. Impunzi z’Abanyarwanda iyo ziba iz’ahandi; imfungwa z’Abanyarwanda iyo ziba iz’ahandi ziba zarihannye. 

Ariko Yesu yabwiye abo bose ati : “Bafite Mose n’abahanuzi, babumvire. Kandi nibatumvira Mose n’abahanuzi, n’uko batakwemera n’aho umuntu yazuka”. 

Imana iratuzi, niba Yesu yaraje gucungura abantu akaba aribo bamubamba se, jyewe ndinde wo kwemerwa na bene wacu? Naba mbasaba ibyo badafite. Naba nyuranije n’Umwami wanjye. Ariko rero uwiyita Umunyarwanda n’Umunyarwandakazi, aho uri hose, ufite Mose n’abahanuzi, na Mariya (Luka 16:29

ITORERO RYO MU RWANDA NYUMA Y’AMAHIRWE YA NYUMA. 

Ububyutse bwo mu Rwanda bugereranywa n’umugore utwite ugiye kubyara. Uburyo bwo kubyara nzi kugeza ubu ni bune, niba hari ubundi nta kibazo ndakoresha ubu : 

1. Hari ukubyara neza nk’uko ababyeyi babyara; impundu zikavuga ngo Ahiiii!hiiiiii!hhiiiii! 

2. Hari ugutinda ku nda hakaba hatangiye ibibazo, abaganga bagatera umubyeyi ibyo bita «Theobal», bituma ngo ibise biza vuba vuba. Sinayitewe ariko ngo irababaza cyane, ikanasiga umubyeyi ababara mu mugongo. 

3. Hari igihe umwana aba ari munini bakamukurura bakoresheje «ventouse». Nanjye niko byangendekeye mvuka, kandi na n’ubu ndacyafite inkovu mu gahanga. Kubera ahari ko icyo gihe hari hataraza amajyambere n’ibyuma kabuhariwe, byansigiye umwobo mu gahanga.

4. Hari n’igihe binanirana, umwana acyicaye ataracurika umutwe ngo afate “position” yo gusohoka, cyangwa se yitambitse, cyangwa ari umunebwe gusa, cyangwa hari ibindi bibazo. Icyo gihe abaganga b’inzobere mu by’abagore babaga uwo mubyeyi, ariko aba ari hagati yo gupfa no gukira, n’ubwo amajyambere yaje. Kuko bashobora kumutera ikinya akagenderako. Hariho n’igihe umwana abigenderamo cyangwa se bagapfa bose.