544

Sinzi impamvu Uwiteka akunda igitsina gabo. Nawe kora ubwo bushakashatsi uzatubwire ibyo wagezeho. Hari ikigomba kuvaho ngo ikindi kijyeho, kuko ntibyabangikana, kirazira! 

Umva neza : Kuki hapfuye abatutsi mu itsembabwoko? Kwari ukugirango bene wabo bari hanze babone inzira. Biri mu Mwuka cyane ariko n’utekereza neza utarakaye urabyumva. Ibi ntibitere abacitse ku icumu akandi gahinda, ntabwo ari ukubashinyagurira ndabyandika nciye bugufi cyane, kandi baziko mbakunda. Ariko n’uko ariko kuri kandi ntabwo Imana ibanga, nk’uko itanga Abayahudi, ahubwo hari imigambi idakuka igomba gukurikizwa byanze bikunze. Kandi bihangane abasigaye bakifata neza ibahishiye uruhisho rwiza vuba, izabamara umubabaro, izabahanagura amarira, mwihangane, ahubwo mwitegure kujya mu myanya ariko mwubahe kandi mushake Imana. Muharanire kubona agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu. 

Intwari n’iki? Intwari ni umuntu ukoze ibyo benshi badakora, batakora, cyangwa bakekako yazakora, barebeye ku byo agaragaza. Mu Rwanda ho baranabipanze maze babicamo imirwi : havamo INTWARI, IMENA, IMANZI ariko byose biganisha kubyo bakoze. 

Igikenya n’iki? Igikenya ni umuntu upfuye akiri mutoya. Akenshi ntidukunze kubyitaho ariko ndagirango nshyire ku murongo ibikenya by’ibirangirire, bikeya ushobora kuba uzi. Kugirango nkorohereze ubyumve neza, ni wawundi upfa bigacika buri wese akabyibazaho. 

Hari ukuntu aba azwi noneho yapfa bigateza imivurungano, bitabujijeko n’abatazwi nabo bakenyuka. Bariya basirikare bose bagwa ku rugamba, baba ari ibikenya byo guhesha imbaraga ubwami buba buriho n’ububa bushaka kujyaho, biterwa n’abo baba barengera. Abasirikare abenshi baba ari abasore b’intarumikwa. 

Ndavuga abo nzi nawe uzamfasha hari abo uzi. Yesu Kristo ni «Igikenya», na Yozefu umugabo wa Mariya, Sitefano, na Yakobo mwene se wa Yohana, «bene Zebedayo». Na Yohani umubatiza, umwami Rudahigwa, umukobwa wa Yefuta, Mayuya, ba Rwigema na ba Bayingana na Bunyenyezi, ba Rwendeye, ba Sankara Thomas, n’abandi nk’abo nawe waba uzi. Haba hari impamvu baba bakenyutse. 

Bariya basirikare bagwa ku rugamba bose urwo arirwo rwose n’iyo baba barwanira ukuri. Nzi impamvu ariko sinyisobanura none aha, cyeretse ubutaha. Uzabaze abakoreye Satani cyane bazakubwira ibyo abasaba ngo agire ibyo abakorera. Imana nayo rero, iyo utizeye. amaraso y’Umwana wayo, ngo abe ariyo uyishyira imbere ahoshe uburakari, hakoreshwa bwa buryo bwa cyera igihe cy’ibitambo by’Abalewi mu Isezerano rya Kera.