547

Nanjye nti : ibije ntabwo azabibwira abakeka ko birimo za «ayidewolojizi». Kandi kugeza ubu turemeranywa ko mu Rwanda nta muntu ukomeye uhaba, niba wanibeshyaga hita wibeshyuza kuko nawe uri kuri lisiti y’abantu badakomeye, kandi nturi butinde kubibona. 

REKA MVUGANE NAWE RWANDA, AHARI HARI ICYO WAMARA 

Rwanda, Rwanda, Rwanda ko mbona uriho umuhamagaro. Ko mbona uriho umuhamagaro ujya gusa n’uwa Sawuli/Pawulo. Mbese ntuzi ko kubera ko Sawuli Pawulo yari ariho umuhamagaro, Yesu yamugenje kuriya abanje kumutungura, amukubita hasi ku manywa y’ihangu, agahita ahuma akamara iminsi ITATU atarya atanywa. Ibyakurikiyeho urabyibuka? Uribuka ko yakoze n’akazi kurusha izindi Ntumwa. Kuko «uwababariwe byinshi akora cyane, akunda cyane, ibye byose ni cyane». 

None rero Rwanda nawe warabwiwe, wabwiwe n’umuhisi n’umugenzi, nyamara wanze kumva imiburo y’Imana. Wabwiwe n’abantu ubwirwa n’ibintu, ubwirwa n’ibihe, ubwirwa n’ibyago birenze urugero; ubwirwa n’ibyakubayemo, ariko ntiwumva. 

Ndaje rero nkubaze kandi unsubize kuko nziko ukunze kwigira “umunyabwenge”. Uyu munsi ndashaka kuvugana nawe Rwanda, kuko abandi bananiye. Kuko wowe udafatika ahari hari icyo wamara, n’ubwo nawe utoroshye. 

RWANDA, RWANDA RWANDA : 

Wabwiwe n’abiyita Abanyarwanda atari bo, ubwirwa n’abanyamahanga, wanze kumva. Ndabwira u Rwanda kuko rufite amatwi, kuko ruriho umuhamagaro nk’ igihugu. Kuko uwiyita Umunyarwanda we yarananiranye, ntakoreka, ntafatika, ahora yihinduranya kubera ko afite amavuta y’ubukenya ahora abira. 

Rwanda, kuki buri gihe wishakira imidugararo, ugakunda intambara ukanga amahoro kandi ntacyo atwara? Rwanda wakwibabariye ukikunda urukundo rusanzwe ntiwiyange ngo wiyahure wiyahuze n’abagutuye. Ubonye igihe wahereye koko! Rwanda wanze kumva! Igihe wahereye na n’ubu nturashegeshwa n’ibyakubayeho bikakuberamo na n’ubu bikaba bikikubikiye ngo byongere biguhekure. Urumva ugishaka guhangana n’Uwaguhanze akagushyira ku ruhande nk’igihugu yitoranirije ngo kizavuge ubutumwa ku isi buteguriza Impanda. Rwanda wabaye ute? Kuki ukunda guhangana? 

Mfite ikibazo. Ni wowe uhora uteza ibibazo? Cyangwa ni abagutuye, cyangwa n’abakwitirirwa, abitwa iryo zina ryawe? Ese ni wowe waribahaye? Cyangwa bararyihaye, cyangwa se barihawe n’Uwaguhanze? Abiyita Abanyarwanda ni abaki? Bavuye hehe?