548

Nsobanurira ukomereze no ku by’amoko… nabyo ndabikeneye kuko ibyawe byose ntibisobanutse, ni nayo mpamvu uruhanya. 

Ubonye n’amoko y’abagutuye nayo ngo yigire akari aha kajya hehe!. Uri akamasa kazaca inka se? Uri Kazihamagarira ko ukunda amatiku nk’iki? Ushobora kuba uri na Bangamwabo, cyangwa se Bariyanga. 

Ndakomeza kukwibariza : Uri «ishyanga ry’abantu barebare b’umubiri urembekereye, ryahoze ritera ubwoba na bugingo n’ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n’imigezi» (Yesaya 18:2). Abagufi se bo babarizwa hehe? Aho siho ukura ibibazo by’insobe? Yemwe abasiribanga igihugu cyabo mwe! Mukaba mwarabaye akabarore ku isi yose! Rwanda ugatera ubwoba ukuvuze wese n’ukumvise. Buri wese aba akeneye kukureba, buri wese akeneye kugushoramo imari. Kuki ukunda gushukana? 

Ukunda kwibonekeza kandi ntako umeze. Abagutuye bamwe babuze aho bahunika ibisahurano kubera ubwinshi bwabyo, abandi baricwa n’inzara ku mugaragaro. Urumva ibyo wabirata? Uhora ushaka guseruka ngo bakurebe? Barakurebamo iki? Urimo iki? Cyeretse niba ari amaraso uhora ugotomera bakeneye ko ubahaho. Erega ukajya aho ukihandagaza maze bamwe mu bagutuye bakakubeshya ko ngo bagukunda kuruta uko bikunda. Kandi nabyo ukabyemera! Ngo hari abagukunda kurusha abandi da? Barakubeshya! Ndetse n’ibihangange ntubitinya, dore byose byarangije kugupfukamira. Baguha ibikombe bameze nk’abigura, kandi usize induru ivuza ubuhuha mu wawe. Uri umwiyahuzi! Uzi no kubihisha ntibabimenye, ariko igihe cyaje ndetse cyasohoye, bigiye kujya ahagaragara nk’ibyambaye ubusa. Uriho iki Rwanda we! 

Ariko n’iki utunze Rwanda gituma uhora uteza akaduruvayo? Aho si ibyakubayemo byahahamuye isi? Aho si ubwenge bwinshi bw’ubucakura waremanywe, ukananirwa kubwubahisha uwabuguhaye. Cyangwa ni iperereza wahisemo kugirango ukomeze wiremere abanzi benshi. Ufite amashuri menshi ariko ntiwiga, kandi ntabarimu wigirira. Uzi kwiyoberanya gusa gusa. Aho si amaraso yakumenekeyemo atuma uhora usabayangwa ugasabayangisha n’ukurimo wese? Wumva uri iki cyatuma utagirwa inama? Wowe iyo utekereje wumva uri iki koko? 

Ko uziko ufite ubumenyi se wanyunganiye ukambwira impamvu uhorana ibibazo kandi ugateza ibindi. Wararahiye ntiwabaho nta nduru ikuvugiyemo cyangwa ubwawe ukayivugiriza. Ukunda gushungerwa kandi wanga kumwara. Cyangwa ni ubutunzi buhishe munsi y’isi yawe no hejuru yayo no mu mazi yawe buhora bukuzunguza? Rahirako utazunguzwa na byinshi utanazi, kandi wowe uziko uri «Bamenya», Niba wari uzi ibyo nzi Rwanda we!